Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

KONGO: ABARWAYI BANE BA EBOLA BABURIWE IRENGERO

Thursday 28 February 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ivuga ko umupolisi umwe yishwe naho abarwayi bane ba Ebola bakaba baburiwe irengero nyuma yaho ku wa gatatu nijoro ikigo kivurirwamo Ebola cy’i Butembo kigabweho igitero.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki igitero kibaye icya kabiri kigabwe ahavurirwa Ebola - mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bw’igihugu - mu gihe cy’iminsi itatu n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

Mu bitero byombi, aba bantu bitwaje intwaro batwitse ahavurirwa Ebola ndetse bamena n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

Minisiteri y’ubuzima muri Kongo ivuga ko iri gushakisha aho abarwayi ba Ebola bane batorotse muri icyo gitero cy’i Butembo baba baherereye. Bashobora kwanduza cyane iyi ndwara abandi bantu bagira aho bahurira na bo.

Abandi bantu 32 bacyekwaho kuba barwaye Ebola na bo baratorotse ubwo abantu bitwaje intwaro batwikaga iki kigo cy’i Butembo kivurirwamo Ebola.
Ntibiramenyekana neza niba abagabye iki gitero barashakaga gutorocyesha abahavurirwaga.

Leta ya Kongo itangaza ko ubu igiye kohereza abasirikare gucunga umutekano w’ibigo bivurirwamo Ebola. Muri aka gace k’uburasirazuba bwa Kongo kagaragaramo indwara ya Ebola, hari imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu macumi.
Abakora mu bikorwa by’ubuzima bagiye bahura n’ingorane yo kutagirirwa icyizere na bamwe mu batuye ako gace.

Abaganga bavura umurwayi bitaremezwa ko arwaye Ebola mu kigo cy’i Butembo gifashwa na MSF, mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2018

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo akubiye mu itangazo ry’ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka ba Médecins Sans Frontières (MSF) - rifatanya na minisiteri y’ubuzima ya Kongo mu kwita kuri icyo kigo cyo kuvuriramo Ebola cy’i Butembo - rivuga ko ryamaganye icyo "gitero giteye isoni".
MSF yongeyeho ko kuri ubu, ibikorwa byayo biri kwibanda ku gucunga umutekano w’abarwayi n’abakozi bayo.

Mu ijoro ryo ku cyumweru gishize, nabwo abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bateye ikigo kivurirwamo Ebola kiri mu mujyi wa Katwa uri bugufi y’aha i Butembo, bica umwe mu baganga bahakoraga.

Abantu barenga 550 ni bo bamaze kwicwa n’iyi ndwara ya Ebola kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka muri Kongo mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize wa 2018 - ku nshuro ya 10 mu mateka y’iki gihugu kuva yahagagaragara bwa mbere mu mwaka wa 1976 - kandi bisa nkaho itazahacika mu gihe cya vuba.

Source//BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru