Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe rwaburanishije urubanza rwubujurire rukomoka kumafaranga yibwe mu mwaka wa 2016 mu ruganda rwa LEAF TOBACO rwa Rujugiro miliyoni 2 zirenga z’amadorali y’amerika.
Ruregwamo umusiviri Rwasamanzi Emile na mukuru we CPL Ngabonziza Ephrem. Baregwa na Thierry Kanabayire wari umucungamutungo.
Ni urubanza rwaranzwe n’impaka hagati y’abunganizi, ubushinjabyaha n’inteko iburanisha.
Ku isaha ya 9h00 CPL Ngabonziza Ephrem mu mpuzankano za gisirikari n’imbago zimufasha kugenda kubera ikibazo cy’uburwayi bwa pararize afite, ubu akaba abarizwa muri Gereza ya Gisirikare yo ku Mulindi, arikumwe n’umuvandimwe we w’umusivili Rwasamanzi Emile bari bageze imbere y’inteko iburanisha mu rukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe.
Ni urubanza rurimo Kanobayire Thierry waregeye miliyoni 2 zirenga z’amadorali muri CID akaba yaravuze ko ari amafaranga ya Kampani LEAF TOBACO ya nyakwigendera Rujugiro Ayabatwa Tribert, nyuma aza kuyaregera nkaye bamutwaye bamuriganyije mubucuruzi bwa Zahabu bari bagiye gukorana n’abarimo Alphonse Twagirimana ,Rwasamanzi Emile na Theodore.Byatangiye mu kwezi kwa 3 2016.
Hatangwa ikirego cy’uko hari ubujura bwakorewe muri Uganda kandi harimo n’abanyarwanda .Nibwo bamwe bafashwe baranabihanirwa.
Kuri ubu Abaregwa ni 3 ariko 2 nibo bagaragara mu rubanza aribo CPL NGABONZIZA Ephrem uregwa Gutoroka igisirikare ,Kudasobanura inkomoko y’umutungo n’Ubufatanyacyaha mu cyaha cy’iyezandonke. Kuri Civile RWASAMANZI Emile aregwa Icyaha cy’ubufatanyacyaha mw’iyezandonke.
CPL NGABONZIZA Ephrem na CIVILE RWASAMANZI Emile ndetse n’ubushinjacyaha ntibishimiye imikirize y’urubanza rwabanje bajurira mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Muri urwo rubanza, CPL NGABONZIZA Ephrem yatanze inzitizi zuko adashobora gukurikiranwa kuko afite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse n’iy’uko atagomba gukurikiranwaho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo kuko cyashaje.
RWASAMANZI Emile nawe yatanze inzitizi y’uko ko icyaha aregwa cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cy’iyezandonke atagomba kugikirikiranwaho kuko ibyo gishingiyeho yabiburanyeho mu rukiko Rwisumbuye no mu Rukiko Rukuru.
Ni urubanza RWASAMANZI Emile ajuririra icyemezo cy’urukiko rukuru rwa gisirikare rwafashe tariki ya 19/5/2025 gisaba ifungwa ry’uwaburanaga adafunze ,aba afunze kuko ubundi yarafunze kubyaha yahaniwe n’urukiko rukuru kucyaha cy’ubufatanya ku cyaha cy’iyozandonke.
Civile Rwasamanzi Emile n’abamwunganira bireguye bavuga ko ntampamvu zidasanzwe kandi zikomeye zatuma akurikiranwa afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko basaba ko yaburana ari hanze.
Civile RWASAMANZI Emile n’umwunganira basobanura ko yafunzwe mu mwaka wa 2018 ,Ubushinjacyaha bwa gisivili bumukurikiranyeho ibyaha, araburana aratsindwa ahanishwa
igifungo cy’imyaka irindwi (7), ko mu gihe igihano cy’igifungo cyari kigeze hagati Ubushinjanjacya bwa Gisirikare bwamukoreye indi dosiye ifitanye isano n’icyaha yahamijwe, hongerwamo icyaha cy’iyezandonke, mu Rukiko rwa Gisirikare aratsindwa, ajurira mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, bagezeyo batanga inzitizi, ntibishimira icyemezo cyayifashweho niko kukijuririra mu bujurire.
Muri uru rubanza rumaze imyaka 4 cpl Ngabonziza Ephrem abunganizi bagaragaje urutonde rw’inenge ,zirimo kutagaragaza isano hagati y’umutungo we uregwa Kwa Rwasamanzi,inyito yicyaha cyo kwigwizaho umutungo yarezwe ,Kuko itegeko ryaje nyuma yicyaha (yaregeshejwe itegeko ryari ritarabaho) gushingira kunyandiko mvugo itariho umukono we, urukiko rwa gisirikari rwamuhanishije igifungo kirekire rwirengagije uburwayi bwe.
Cpl Eprem Ngabonziza asobanura ko bafashe umutungo we bwite ukitirirwa Rwasamanzi Kandi ntaho bihurira , kandi imitungo ikomoka kubabyeyi ,iyindi yayishakiye. Ni ikirego cyashingiwe Ku kinyoma cya Thierry Kanabayire ubarega kubariganya miliyoni 2 zirenga z’amadorali y’amerika bari gukorana mubucuruzi bw’amabuye yagaciro muri Uganda bo ubwabo bakaza kwibana.
Rwasamanzi Emile yisobanuye ko atemera inyandiko yakoreye muri CID yavuze ko bamuhatiye kwishinja ko yaguze inzu ya miliyoni 86 yaguzwe mu Kagarama . Bafatiriye umutungo we w’amafaranga ibihumbi 200 by’amadorali y’amerika.Ahanwa 2 kubikorwa bigize icyaha 1.
Urukiko rwa gisiviri n’urwagisirikare . Abunganizi be bavuze ko ari Impurirane mbonezabyaha na mpurirane mbonezamugambi. Ibyaha byinshi byakozwe bishoreranye bishingiye Ku ntego 1.Bityo Habayeho kwitiranya izi nyito zombi.
Icyo ajururira nuko yaregwaga icyaha cyitezandonke gitandukanye n’ubufatanyacyaha mu kwigwizaho umutungo. Cpl Epfrem Ngabonziza ahamya ko afite uburwayi budakira bwa pararize Kandi agifata imiti ubuzima bwe bityo atatorotse igisirikare ubwo yimurirwaga ahandi itegeko ritarahinduka agasaba urukiko kumugira umwere Kuko kutaboneka mukazi bitari kubushake .
Icyaha cyitezandonke bwashingiye kumitungo ye bwite ,ntakindi kimenyetso kindi cyashingiweho. Agasaba urukiko ko basuzuza inkomoko y’umutungo bakabaririza no muri Congo .Kandi imitungo ntizahabwe Thierry Kanabayire kuko nawe ari igisambo .
Arasaba kandi gusubizwa miliyoni 34 zakuwe kuri konti ye, gusubizwa imitungo ndetse akagirwa umwere.
Emile Rwasamanzi Yasabwe urukiko ko imitungo y’abavandimwe be itahuzwa nawe,ntamitungo yigwijeho ntaniyo yanyereje bityo yabigirwaho umwere.
Izina Thierry Kanabayire wareze ryagarutsweho cyane murukiko aho abaregwa bavuga ko nawe yibye Kampani LEAF TOBACO rwa nyakwigendera Rujugiro bityo ko amafaranga aregera atayahabwa ahubwo yahabwa Kampani.
Ubushinjacyaha bwasabiye CPL Ngabonziza Ephrem gufungwa imyaka 15 Kuko Ari impurirane mbonezabyaha.Naho Emile itegeko ry’iyezandonke rya 2020 akaba ariryo ryakubahirizwa bityo akazahanishwa igifungo cy’imyaka 10. Naho Fatuma wahunze ubutabera Kandi ashinjwa ubufatanyacyaha urukiko rusabwa kuzamuhanishe igifungo cy’imyaka 10.
Perezida w’urukiko rukuru rwa gisirikari rwa Kanombe yavuze ubwiregure bw’abaregwa ,ibyagaragajwe nabunganizi mu mategeko ndetse nicyo ubushinjacyaha busaba byose bizasuzumwa bityo ko imyanzuro izasomwa tariki 6 /2/2025.






















