Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Kumara umwanya munini kuri telefone bishobora gutera umubyibuho ukabije

Sunday 28 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara umwanya munini kuri telefone zigezweho byongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije.

Abashakashatsi bo muri Colombia baherutse gusohora ibyavuye mu bushakashatsi bakoze ku ngaruka zo kumara umwanya munini kuri telefone, basanga urubyiruko rukoresha telefone nibura amasaha arenze atanu ku munsi rufite ibyago bingana na 43 % byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.

Umwe mu bakoze ubushakashatsi akanaba umwarimu muri Kaminuza ya Simon Bolivar University, Mirary Mantilla Morron yavuze ko kumara umwanya munini kuri telefone bigabanya umwanya w’akazi umuntu yagombaga gukora, bigatuma amara umwanya munini yicaye ari byo byongera ibyago byo gupfa imburagihe, diyabete, indwara z’umutima, kanseri n’ibindi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 1060 biga ibijyanye n’ubuzima muri Kaminuza ya Simon Bolivar University. Bwakorewe ku bagore 700 n’abagabo 360 bafite hagati y’imyaka 19 na 20 guhera muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2018.

Morron yavuze ko bakurikije ubushakashatsi bakoze, uko umuntu amara umwanya munini kuri telefone zigezweho ariko aba yongera ibyago byo kurwara indwara zikomoka ku mubyibuho ukabije.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) mu mwaka wa 2016 wagaragaje ko ku isi yose hari abantu miliyari 1.9 babyibushye cyane, miliyoni 650 muri bo bafite umubyibuho ukabije.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru