Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Hari umuryango usaba abagiraneza kubafasha kuvuza umwana indwara y’amayobera

Tuesday 10 September 2024
    Yasomwe na


Mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Burera hari umuryango utabaza abagiraneza kubafasha bakavuza umwana wabo witwa Uwineza Germaine w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa gatanu w’amahuri abanza, akaba afite ikibazo cyo guhinamirana imbavu n’umugongo.

Ni Umuryango utuye mu mudugudu wa Kidaho mu kagari ka kagitega mu murenge wa Cyanika.

Se ubyara uyu mwana Mutwaranyi Jean de Dieu avuga ko batangiye kuvuza uyu mwana afite amezi atatu ariko ngo kugeza ubu bazengurutse ibitaro byose byo mu Rwanda babura ibisubizo; cyokoze ngo ibitaro bya nyuma bagezemo byitiriwe umwami Faisal bybabwiye ko amafaranga asaga miliyoni 15 ariyo yavuza uyu mwana nabwo bigasaba ko ajya mu Buhinde.

Mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo.rw yavuze ko imitungo yose yamaze kumushiraho ndetse ngo ubu bari mu nzu y’ubukode, aho asaba abagiraneza kumugirira impuhwe akavuza uyu mwana.

Ati: "Twatangiye kuvuza uyu mwana afite amezi atatu, nageze mu bitaro byose byo mu gihugu ndetse nageze no muri kine bamushyiramo ibyuma uburwayi bukomeza kwanga, ubu umwana arara ababara cyane, imbavu ntizireshya twarumiwe. Agasambu narimfite naragurishije ubu turi mu bukode; ubuyobozi bw’umurenge bwaranyandikiye bunyohereza ku karere mbagezaho ikibazo bambwira ko bazamfasha, ubu ndasaba abanyempuhwe kugira icyo bakora."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwafsha uyu mwana maze umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Mwanangu Theophile avuga ko bagiye kureba icyo bafasha uyu muryango, ndetse ngo bazi ko utifashije.

Ati: "Uyu muturage turamufasha mu buryo bubiri; hari kumufasha mu buzima bwa buri munsi kugira ngo abuzima bw’abagize umuryango burusheho kugenda neza kuko ni umuryango utifashije, ikindi ku burwayi bw’umwana turamukorera ubuvugizi haboneke ubushobozi uriya mwana abe yavurwa ."

Uyu mwana asoje umwaka wa kane avuga ko ahora aba uwa mbere mu ishuri ariko uburwayi bumubabaza cyane.

Ubumuga bwe butamubuza kwiga ashyizeho umwete, mu nzozi ze ngo nuko yifuza kuzaba umuntu ukomeye agafasha mama we na Papa, ngo no kubona ibikorehso by’ihsuri nikibazo nawe yisabiye abagiraneza kumufasha.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru