Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Minisitiri Uwimana Consolée asanga isuku ikwiye gutangirira mu bakiri bato

Tuesday 13 January 2026
    Yasomwe na

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée, asanga isuku ikwiye gutangirira mu bakiri bato ikaba umuco. Ibi yabigarutse ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe FresheriKuIshuri aho yasabye abanyeshuri n’abarezi kwita ku isuku yo ku mubiri mu ngo n’aho banyura mu rwego rwo kurushaho kwimakaza isuku.


Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée.

Minisitiri Uwimana ubwo yifatanyaga nabo kuri Centre Scolaire Notre Dame de Fatima ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 12 Mutarama 2026.

Ati”Turifuza ko isuku itangirira mu bakırı bato bakayigira umuco niyo mpamvu ubu bukangurambaga bwakorewe mu mashuri.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice nawe yongeye gushimangira ko isuku ari isoko y’ubuzima aho yasabye buri wese kugira isuku ndetse ikagaragara ahantu hose.

Ku ruhande rw’abarezi n’abanyeshuri bahamya ko nta suku nta buzima bwiza. Dusengimana Marie Claire n’umurezi kuri Fatima yagize ati”Ubu tugiye kurushaho kunoza isuku nk’uko abayobozi babidusabye natwe tugomba kongeramo imbaraga.”

Umuhoza Dina yagize ati”tugomba guhorana Fresheri ku ishuri dusa neza ndetse tugasukura naho dutuye, tugasokoza imisatsi, tukoza amenyo tugasukura ibyo turiraho mbese tugakaraba n’intoki kenshi.”

Minisitiri Uwimana Consolee nanone yavuze ko isuku itaranozwa neza nkuko byifuzwa akaba yasabye abanyarwanda kwimakaza isuku bakanga umwanda.

Ati”Ubu bukangurambaga bugiye gukorwa mu Gihugu hose, mu gihugu cyacu turacyafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza mu muryango harimo n’ikibazo cyo kuba tudafite isuku ku buryo buhagije haba aho dutuye aho tugenda n’aho dukorera murabizi hashyize igihe kinini bivugwa, ddasaba buri wese kugira isuku nyambere.”

Ni ubukangurambaga bwa Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), bugamije kwimakaza isuku mu bigo by’amashuri n’ahandi hose muri rusange.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru