Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abacuruzi bagizweho ingaruka na COVID19 barashimira inguzanyo bahawe n’ibigo by’imari

Thursday 14 October 2021
    Yasomwe na

Umugiraneza Alice

Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse mu dusantere tw’ubucuruzi two mu murenge wa Cyuve ho mu kagali ka Kabeza ho mu Karere ka Musanze bahawe inguzanyo ku nyungu nto kubera ingaruka covid19 yagize ku bucuruzi bwabo, barashima ubufatanye n’ibigo by’imari bwatumye ubucuruzi bwabo bwongera kuzamuka bityo bakavuga ko byabafashije kugira aho bava n’aho bashaka kugera.

Twagirimana Calexte acururiza mu isantere y’ahazwi nko ku Ngagi, ni umwe mu bahawe wahawe amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda nk’inguzanyo, avugako akimara kubona ayo mafaranga yabashije kwiteza imbere.

Yagize ati "Njyewe covid19 yansubije inyuma kubera n’igihe cya Guma mu Rugo, namaze igihe ntakora, bituma nkora no mu gishoro. Ariko nkimara kubona iyi nguzanyo nahise nongera kwiyubaka, ubu mfite intego yo gukora cyane kugira ngo mbashe kugarura ibyahombye."

Ibigo by’imari byafashije abo bacuruzi bivuga ko intego yabo ari ukwakirana yombi ababagana kugira ngo bafatanye kwiteza imbere ariko binyuze mu inguzanyo iboroheye.

Uwitonze Angelique ni umukozi ushwinzwe inguzanyo muri Sacco Inyongera, avuga ko amafaranga yo kuzamura imishinga yazahajwe na covid19 atangwa na BDF ku bufatanye na za Sacco.

Yagize ati "Mu by’ukuri kugira ngo umuntu yemererwe inguzanyo hari ibyo agomba kuba yujuje, kuba ari afite icyemezo cyuko hari ubucuruzi afite, akaba yarishyuye ipatante byibuze guhera muri 2020, ingwate, urupapuro ruturutse ku kagali, kuba ari umunyamuryango wa Sacco byibuze amaze amezi 3 abitsa.”

Akomeza agra ati “Amafaranga y’inguzanyo yunguka 8%, urumva ko ayo mafaranga yakugirira akamaro uyakoresheje neza.”

Umucuruzi ashobora kubona ayo mafaranga no mu zindi banki uretseko Sacco zo inyungu iri hasi cyane, Ikindi ni uko iyo umunyamuryango akimara guhabwa inguzanyo muri Sacco hari amezi 3 abanza y’inyongera atishyuramo inyungu.

Uwitonze Angelique akomeza avuga ko basanze abagore badatinyuka ngo bafate izinguzanyo kuko umubare w’abagore ukiri hasi cyane kandi gufata oya mafaranga harimo amahirwe menshi kuko iyo ufashe 1 000 000fws inyungu ingana na 40%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru