Abatuye mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri yo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko babangamiwe no kuba umuhanda Bushenge -Ntango udakoze, bakavuga ko bibangamiye ubuhahirane.
Aba baturage bo mu mirenge itatu ikora ku kiyaga cya Kivu bemeza ko babangamirwa n’uyu muhanda ku buryo bibasaba gukora ingendo bakoresheje ubwato mu kiyaga cya Kivu bikanga bikabahenda.
Umuhoza Jeanne ni umwe mu bafite icyo kibazo cy’umuhanda udakoze, yagize ati: "Ikibazo gihari twari dufite ibyiringiro ko bazadushyiriramo kaburimbo cyangwa garaviye nibura bituma umukungugu cyangwa ibyondo bitabuza imodoka ko ziza, kandi batubwira ko uyu mukungugu utera ikibazo."
Izabayo James yunzemo ati: “Batubwira ko uzakorwa ariko baratubeshya bikarangira nta buhahirane, nko kuva hano ukajya i Kamembe biragoye, byibuze umuntu aca mu mazi kandi biragora kuko bigera saa tatu utaragerayo kandi wahagurutse saa kumi n’ebyiri.”
Mu byifuzo byabo, bifuza ko uyu muhanda washyirwamo kaburimbo ikibazo kigakemurwa mu buryo burambye.
Bankundiye Aphrodis yagize ati “Icyo twasaba, namwe mukaturwanaho nukadukorera ubuvugizi uyu muhanda ugakorwa, iri vumbi rikagabanuka maze umuntu akagenda uko ashatse ndetse n’ubuhahirane bugakomeza neza.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko bakoze inyigo ariko bakaba bari kuganira n’izindi nzego zisumbuyeho ku buryo wakorwa ariko bakaba batawufite mu ngengo y’Imari.
Ati: “Uyu muhanda turabizi ko ubangamiye abaturage ariko twakoze inyigo ndetse turi gushaka abafatanyabikorwa badufasha ugakorwa cyane cyane inzego zidukuriye kuko twebwe nta ngengo y’imari yawo twateganyije.”
Uyu muhanda ufite ibirometero 23, ukaba udindiza ubuhahiharane hagati y’iyi mirenge, ubwo perezida wa Repebulika yasuraga aka karere yabemereye ko uzakorwa ariko hakiri amikoro macye.
Yanditswe na Sitio Ndori

























