Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwasabwe kutijandika mu biyobyabwenge hagamijwe kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida cyane ko muri aka karere usanga hari imibare myinshi y’urubyiruko usanga rwishora mu busambanyi.
Ni ubukangurambaga bwakozwe mu mpera z’icyumweru gishize ku kibuga cy’umupira w’Amaguru cya Nemba ahasorejwe amarushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe na FXB ifatanyije n’akarere ka Gakenke, aho umurenge wa Kamubuga watsinze (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Rukore umurenge wa Kamubuga, mu karere ka Gakenke bavuga ko babangamiwe no kutagira ishuri ry’incuke na rimwe mu kagari lose, bakabibona nk’imbogamizi ikomeye ku hasaza h’abana babo.
Babitangarije Umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ako kagaro, basaba ubuyobozi kugira icyo bubikoraho nabo bakabona aho abana babo bigira mbere yo gutangira amashuri abanza.
Twizerimana Fideli, ni umwe mu babyeyi wo muri ako (…)
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Iraguha Prudance icyaha cyo gutuka mu ruhame, icyaha yakoreye Umunyamakuru Mutesi Scovia, nyuma yuko atamutumiye mu kiganiro asanzwe akora rumukatira igifungo cy’amezi 2 asubitse n’indishyi ya 20.000.
Umunyamakuru Scovia Mutesi yaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo uyu Iraguha Prudence nyuma yo kumutukira ku mbuga nkoranyambaga ubwo atari yamutumiye mu kiganiro asanzwe akorera kuri Flash TV.
Urukiko rwasomye umwanzuro w’uru rubanza kuri uyu wa (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Umuyobozi wa Laboratwali y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera, RFL, Lt. Col. Dr. Karangwa Charles, yatangaje ko muri dosiye zirenga ibihumbi 25 icyo kigo kiamze kwakira zikaba zaratanzweho raporo, izirenga kure kimwe cya kabiri, zingana na 14 600 ari izijyanye no gusuzuma ibikomere byatewe n’ihohoterwa ririmo n’irishingiye ku gitsina.
RFL ni laboratwari ikomoka kuri kigo "Kigali Forensic Laboratory" cyatangiye mu 2005 ariko kidafite (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Bamwe mu babyeyi batuye mu mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Kayumba mu mudugudu wa Nyakwibereka, batangaza ko bafite ikibazo cy’abana babo babuze ishuri ry’inshuke ryo kwigiramo kugira ngo bategurwe mu bwonko no kujya ku kigero gikwwiye.
Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo bavuze ko abana babo bari munsi y’imyaka irindwi badafite ishuri ry’inshuke ryo kwigiramo kandi n’iryo abshobora kujyaho riri kure yabo mu wundi mudugudu wa Nyiramatuntu ahari (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bahinga imyaka itandukanye mu gishanga cya Gaseke gikora ku mirenge ya Cyabingo, Rusasa na Busengo barasaba Leta ko yabatunganyiriza iki gishanga kugira ngo bizere ko bazajya basarura badahingiye ubusa kuko imyaka yabo yangirika mu bihe by’imvura.
Aba baturage bavuga ko mu gihe cy’imvura imyaka yabo yangizwa n’imyuzure bityo bagahomba imbuto n’ifumbire bakoresheje bahinga akaba ariho bahera basaba ko igishanga cyatunganywa vuba kugira (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Burera, mu mirenge ya Rugarama na Kinyababa baravuga ko bisanga batewe inda z’imburagihe kubera ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere, aho usanga abakobwa benshi bagiye batwara inda zitateguwe bari munsi y’imyaka y’ubukure, ibintu bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku miryango yabo no ku muryango nyarwanda muri rusange.
Umwe mu (…)
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, cyahanuye kajugujugu y’ubutumwa bwa Loni (UN) muri icyo gihugu, MONUSCO, yari igeze ku musozi wa Ntamugenge ihitana abakozi umunani.
Ingabo za FARDC zashinze ibirindiro n’intwaro zikomeye kuri uwo musozi kugira ngo zishyire hasi mu buryo butunguranye ibirindiro by’umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano, nk’uko Goma 24 yabitangaje.
Iby’ihanurwa ry’iyo ndege byanemejwe kandi n’Ingabo z’ubutumwa bwa UN muri Repubulika Iharanira (…)
Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, yemeje ku mugaragaro igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC ikaba ibaye igihugu cya Karindwi mu bigize umuryango.
Ni inama yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2022, higashishijwe Ikoranabuhanga, ihuriramo abakuru b’ibihugu na guverinoma bari bisanzwe bigize EAC.
Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Perezida Kagame, Tanzania yitabirwa na Perezida Samia Suluhu Hasan, Kenya (…)
Leta y’u Rwanda iranyomoza ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igisirikare cy’u Rwanda RDF gifasha imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero mu duce twa Tshanzu na Runyoni.
Mu itangazo rya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasubizaga iry’Umuvugizi w’intara ya Ruguru ya Congo, yavuze ko ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ko hari abantu babiri bafashwe bagabye igitero mu bice (…)
Mu irushanwa ryo kwibuka padiri Kayumba ikipe ya UTB niyo yegukanye byinshi
11 February 2019, by MUTESI Scovia
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















