Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Nyinawumuntu Claudeni ni umugore utuye mu mudugudu wa Biryogo mu mu kagari ka Biryogo mu murenge wa Gashora ho mu karere ka Bugesera, uvuga ko mu mpera z’umwaka ushize, 2021, yapfushije umusore w’imyaka 17 azize urugomo rwo gukubitwa no gukomeretswa yakorewe n’undi musore utaramenyekana amazina ye n’aho aturuka, none kugeza ubu ntarahabwa ubutabera ku mwana we, akikoma RIB ko urubanza rwe rusa n’urwibagiranywe.
Ubwo umunyamakuru yageraga mu gasantere ka (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gakenke, bavuga ko bagikorerwa ihohoterwa n’abagabo babo mu ngo ariko bagatinya kubivuga, batinya ko byabateza amakimbirane bityo bagahitamo ku biceceka.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yiyemeje kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu rwego rwo guha agaciro abagore.
Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo barimo Uwamariya Dancilla, twamusanze mu murenge wa Rusasa, avuga ko abagore bagifata umugabo (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko ko hamaze iminsi hagaragara amakuru y’ibicuruzwa byazamutse mu bicoro ariko yikoma abantu babihuza n’intambaza ziri kuvugwa hanze, yemeza ko ibiciro byazamutse ari ku bicuruzwa bike by’ibintu biva hanze.
Yabitangaje mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, hagarukwa ku bukungu bw’igihugu.
Minisitiri w’Intebe, Dr. ngirente yavuze ko iyo urebye ku isoko ry’u Rwanda uko ibintu bihagaze (…)
Yanditswe na Mutesi Scovia
Mukangarambe Vestine ni umugore w’abana batatu watawe n’umugabo, atuye mu mudugudu wa Kibazi akagari ka Cyura, mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, avuga ko abayeho mu buzima bumugoye cyane nk’umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bwa burundu uhora asabwa kumuhora iruhande, ariko akababazwa nuko n’abayobozi mu nzego z’ibanze bamwimye imirimo ya VUP igenewe abari mu kiciro cya Mbere cy’ubudehe akabura n’ubufasha bugenewe abafite ubumuga nk’ubw’umwana (…)
Umuyobozi wa Dasso mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera icyaha akekwaho cyo kwakira ruswa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo muyobozi w’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (Dasso) yafashwe ku wa 12 Werurwe 2022 akekwaho kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 50Frw.
Ati “Akekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 50Frw. Ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Umwalimu utuye mu karere ka Rukindo mu ntara y’Amajyaruguru, Kabera Lucien, aratabaza Leta ngo arenganurwe, nyuma yuko ubwo hubakwaga umuhanda Base-Gicumbi yabariwe inzu ze ebyiri ziri mu tugari tubiri two mu murenge wa Kisaro, abandi barishyurwa ariko we ategereza ko azishyurwa kugeza ubu yarahebye ndetse n’ikizere cyarayoyotse cyane ko abanyuma bahawe amafaranga ndetse imirimo yo kubaka uwo muhanda ikaba yararangiye.
Uyu mwalimu uri kusa ikivi cye mu (…)
Kuri uyu wa kabiri nibwo abayobozi baturutse mu bihugu bya Czech Republic, Poland na Slovenia berekeje i Kyiv mu Murwa Mukuru wa Ukraine mu gutanag ubufasha busesuye.
Aba bayobozi baje gutanga ubufasha mu gihe Uburusiya bwarashe ibisasu ku nyubako y’umuturirwa iri mu Murwa mukuru Kyiv igasenyagurika hakaba hari kwitabaza inzego zishinzwe kuzimya inkongi.
Kugira ngo abo bayobozi nabwo bagere muri Kyiv byasabye ko bagenda na Gale ya Moshi kuko izindi nzira bitoroshye kubona uburyo (…)
Polisi y’u Rwanda yabujije imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali kongera guhamagara abayoboke bayo ku isaha yo gusali, icyo bita "Gutora Adhana", ku mpamvu yise ko icyo gikorwa giteza urusaku bikabangamira abaturage.
Ni ibisobanuro yatanze nyuma yuko kuri uyu wa mbere Polisi isubije abibazaga impamvu imisigiri yo muri Kigali yabujijwe Gutora Adhana, igikorwa bamenyereye kwifashushamo indangururamajwi hejuru y’imisigiri.
Polisi y’u Rwanda yasibije ko yabikoze ishingiye ku itegeko, riteganya ko (…)
Kuva aho intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine yatangiriye, ingaruka ku izamuka ry’ibiciro ku bintu bitandukanye ku isi zagiye zigaragaza cyane izituruka ku bikiresho by’ibanze byaturukaga muri ibyo bihugu bibiri birimo n’ingano bizwiho kohereza mu mahanga ku bwinshi.
Kubura kw’ifarini kwageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bituma abafite amafuru y’imigati bahitamo kugabanya amagarama y’umugati mu gihe kandi igiciro cyo kitagabanutse.
Bamwe mu baturage muri (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Nyiraguhirwa Florida wo mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musanze wari usanzwe aba muri nyakatsi arashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wagaruye umuco w’ubutore mu Banyarwanda, none urubyiruko rukaba rwamwubakiye ubu akaba atazongera kurara anyagirwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, ubwo hatangizwa ibikorwa by’urugerero icyiciro cya cyenda cy’inkomezabigwi rugizwe n’abanyeshuri barangije ayisumbuye umwaka ushyize ku rwego (…)
NST2: Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku 9.3% buri mwaka
9 September 2024
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















