Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rwamagana: Haravugwa abacuruzi bafungiwe amaduko kubera Ejo Heza

Tuesday 17 September 2024
    Yasomwe na

Mu karere ka Rwamagana haaravugwa abacuruzi bavuga ko bari kwishyuzwa amafaranga y’ubwizigame bwa ‘ Ejo Heza’ y’umwaka wose, mu gihe batarayishyura amaduka yabo akaba afunzwe.

Abataka icyo kibazo ni abacuruzi bo mu Murenge wa Muyumbu, bacururiza muri santere y’Akagari ka Bujyujyu.

Aba bavuganye na Radio/TV1 ,bavuze ko bwa mbere babanje kwishyuza amafaranga y’isuku n’umutekano, nyuma baza no kwishyuzwa na Ejo Heza y’umwaka wose.

Umwe ati “ Twarabyutse dusanga ibyapa ku muryango , twanga gukingura, turavuga bati reka dutegereze buriya baraza kudusobanurira. Twategereje igihe bazira kuduha uburenganzira bwo gukora, baje nka saa munani, baduca amafaranga y’umutekano na Ejo Heza. Turayatanga ariko badutegekaga ngo dutange ay’umwaka wose.”

Uyu akomeza ati “ Barazaga, bakatubwira ngo dutange ibihumbi cumi n’umunani (18000frw) by’Ejo Heza, tukababwira ngo ntayo dufite, mwakire aya niyo dufite.Ukabona ntabwo bari gushaka ayo ufite ahubwo ayo bo bashaka.”

Undi nawe ati “ Baje batubwira ngo dutange umutekano na Ejo Heza, nayo twarayitanze ariko nyuma baza bavuga yuko bashaka iy’umwaka .Ibihumbi cumi n’Umunani ntabwo napfa kubibonera rimwe.”

Aba baturage bavuga ko badakwiye guhatirwa gutanga ayo mafaranga ya Ejo Heza kugeza ubwo bafungirwa ibikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, ahakana ibyo kuba barafungiwe ibikorwa kubera Ejo Heza.

Ati “ Itangazo ni jye warisinye ariko nta muntu wari wambwiye ko icyo kintu cyabayeho kandi simpamya ko ari uko bikorwa. Iyo bakubwiye ngo shyiraho kandagira ukarabe, ahashyirwa imyanda(Poubelle), turakangurira abantu gukaraba amazi meza n’isababune, ugire ubwiherero bwiza.Ntabwo bifite aho bihuriye na Ejo Heza.”

Akomeza agira ati “ Hari amande acibwa umuntu utubahirije ibijyanye n’isuku n’umutekano. Ariko niba wishyuye isuku, ngo wishyure gahunda ya Ejo Heza, ni gahunda ebyiri zitandukanye.”

Gusa nubwo uyu muyobozi ahakana ibyo kwakwa Ejo Heza, abaturage bo bemeza ko bishyujwe ayo mafaranga yombi, ay’isuku n’umutekano ndetse n’Ejo Heza.

Mu 2017 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije umushinga w’Ikigega cy’Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, wari ugamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by’igihe kirekire, ku buryo ayo mafaranga yabafasha mu za bukuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru