Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Serivisi 14 zikomeye zongerewe ku bwishingizi bwa Mituweli

Monday 20 January 2025
    Yasomwe na

Nyuma yaho Inama y’abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zo kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane bwa mituweli hamwe n’inkomoko y’amafaranga ayunganira, minisiteri y’Ubuzima yahise isohora urutonde rw’indwara na serivisi 14 bigiye kujya byishingirwa n’ubu bwishingizi.

Ibi byemezo birimo kandi n’ivugurura ry’ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi muri rusange mu mavuriro ya Leta.
Ubwishingizi bwa Mituweli busanzwe bukoreshwa n’Abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo serivisi 14 nshya z’ubuvuzi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko muri izo serivisi 14 zongerewe kuri mituweli harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga bigezweho hakoreshejwe ikoranabuhanga; nko kubaga umutwe w’igufa ryo mu kuguru, mu ivi, urutirigongo n’ahandi, ndetse n’ibijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo.

Mituweli kandi yongereweho imiti ya kanseri yagoraga abakoresha Mituweli kubona, guhabwa ibigize amaraso nk’udufashi (plaquettes) insoro zitukura (globules rouges) n’umushongi (plasma), ibijyanye n’inyunganiramirire n’indi miti itabaga kuri Mituweli yongereweho.

Kuyungurura amaraso ku muntu ufite impyiko idakora neza, bigakorwa inshuro imwe imara amasaha nk’ane, ubikorerwa asabwa gutanga hagati y’ibihumbi 75 000Frw cyane mu bitaro bya leta na 90 000Frw mu byigenga ku wiyishyurira 100%, bigakorwa gatatu mu cyumweru.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ati “Ibyo bizafasha abanyamuryango ba Mituweli kubona ubuvuzi bwose butangirwa mu Rwanda kandi bakabubona bitagoranye. Birumvikana ko izo serivisi zizasaba amikoro yiyongereye, ariko Inama y’Abaminisitiri yanarebye aho azaturuka. Hari izizahita zitangira, hari n’izizagenda zongerwamo ku buryo nibura muri Kamena 2025 izo serivisi zose zizaba zamaze kongerwa ku byishyurwa na Mituweli.”

Ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi byaherukaga kuvugururwa muri 2017, ku buryo uyu munsi bitari bikijyanye n’ikiguzi nyacyo y’ubuvuzi, ibintu abo mu mavuriro yigenga bagaragazaga ko bituma badatanga serivisi nk’uko bikwiriye kuko bakorera mu gihombo.

Hahindutse ibiciro bifatirwaho imiti, ibya serivisi z’ubuvuzi ndetse n’ibitari bifite igiciro bishyirwaho kuko mu myaka umunani ishize bitari byarashyizweho.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru