Mu rwego rwo gukomeza kunoza no kwihutisha serivisi z’ubuvuzi, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugerageza porogaramu (application) ikoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) izajya ifasha abaganga n’abaforomo gusuzuma abarwayi no gufata ibyemezo byihuse ku miti igomba gutangwa.
Iryo gerageza riri gukorwa binyuze mu mushinga wiswe Horizon 1000, uhuriyemo Guverinoma y’u Rwanda, Bill & Melinda Gates Foundation ndetse na OpenAI. U Rwanda ni rwo rwatoranyijwe nk’igihugu (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, bitewe n’impanzu zirimo kuba uwayisamye yarasambanyijwe, yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi cyangwa ibangamiye ubuzima.
Ni amabwiriza akubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryatangajwe mu igazeti ya Leta ku wa 8 Mata 2019, ari nawo munsi itegeko ryemeza ko yatangiye gukurikizwa.
Rizafasha mu gushyira mu bikorwa itegeko (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo
Ubushakashatsi buherutse gusohoka bwerekanye ko abagore ibihumbi 300 kwisi hafi ya bose bava mu bihugu biri munzira y’amajyambere aribo bapfa mari kubyara
Ubwo bushakashatsi bwakozwe na kaminuza Queen Mary ry’i Londres mu gihugu cy’Ubwongereza, buzwi ko ari bwo bushakashatsi bukomeye butari bwigere bubaho kuri icyo kibazo.
Abashakashatsi bakoze ku bagore batwite bagera kuri miliyoni 12. Abashakashatsi batangaje ko umubare munini w’abagore bashobora gupfa bari (…)
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo Src: celebsmagazine
Donavia Walker uvuka ahitwa Winter Haven, Florida Amerika afite imyaka 17 yavukanye indwara yitwa “Bilateral Amelia” ituma umwana iyo akiri mu nda amaguru cyangwa amaboko bidakura bikaba intandaro yo gutuma avuka adafite kimwe muri byo,yewe hari n’uvuka adafite byose.
Donavia yiga mu ishuri ryigisha amasomo ya gisirikare rya The Junior Reserve Officers’ Training Corps (JROTC) riherereye muri Winterhaven, muri leta zunze ubumwe (…)
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo Ubusanzwe umunyu tuwuzi ku bushobozi bwo kuryoshya ibiryo no kurinda ibiribwa bizamara igihe kirekire, ariko burya umunyu wa Gikukuru ni igitangaza ku buzima bw’umuntu ndetse urihariye kubijyanye ni ubwiza bw’umubiri.
Umunyu wa gikukuru uba ari umwimerere utarigeze uhindurwa n’inganda, hafi 55% ni sodium, 31% ni chlorure, 8% ni sulfates, 4% ni magnésium, 1% ni calcium et 1% ni potassium.
1.Wongera ubudahangarwa n’ubwirinzi bw’umubiri
Igikukuru (…)
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo Ambasade y’Amerika mu Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (NCBT). Hateguwe igikorwa cyo gutanga amaraso yatanzwe n’abakozi 108 ba Ambasade n’abandi ba diplomate bakorera imiryango mpuzamahanga. Aya maraso yatanzwe akaba azifashishwa mu gikorwa cyo kuvura indembe ziyakeneye mu bitaro bitandukanye mu Rwanda.
Abakozi 108 ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda na bagenzi babo bo mu yindi miryango mpuzamahanga ni bo bagaragaye muri (…)
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Umugabo ukomoka mu Bugereki avuga ko yasizwe n’indege ya kompanyi Ethiopian Airlines yo muri Ethiopia yakoze impanuka ku cyumweru kubera ko yageze ku muryango wo kwinjiriramo ugana aho indege iri acyerereweho iminota ibiri.
Yibuka uwo munsi wabaye "uw’amahirwe" kuri we, Antonis Mavropoulos yagize ati: "Nari narakaye cyane kubera ko nta muntu n’umwe wamfashije kwinjira mu muryango ku gihe".
Undi mugabo na we yavuze ko yasizwe n’iyo ndege ho gato. (…)
Yanditswe na Romeo
Umugabo wo mu Budage yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kuroga amafunguro ya saa sita y’abo bakorana, bigatuma umugabo umwe asigara ari intere mu buryo buhoraho ntacyo agishoboye gukora.
Uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko, wiswe gusa Klaus O, yatawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2018 nyuma yaho amashusho y’icyuma gifotora (camera) cyifashishwa mu gucunga umutekano amugaragaje ashyira ifu ku mugati wa sandwich w’uwo bakorana.
Ibizamini byagaragaje ko iyo fu ari (…)
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Ubushakashatsi buvuga ko kuryamira mu mpera y’icyumweru bitariha igihe umuntu aba atarasinziriye bihagije mu cyumweru cyose.
Abashakashatsi bafashe amatsinda abiri y’abantu bafite ubuzima bwiza nuko bagabanya igihe cyabo cyo gusinzira, bagishyira ku masaha atarenze atanu ku ijoro.
Itsinda rimwe ryagabanyirijwe igihe cyo gusinzira mu gihe cyose cy’ubwo bushakashatsi, mu gihe irindi tsinda ryo ryashoboraga kugaruza igihe cyo gusinzira mu mpera (…)
Yanditswe na Pierre Rome Imfurayabo
Nyuma y’imyaka 10 umuntu wa mbere akize, undi murwayi utuye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, yagaragaje ibimenyetso byo kuba yarakize Virusi itera SIDA (VIH).
yu murwayi wahawe izina rya ‘London Patient’, amaze amezi 18 ahagaritse gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.
Yavuwe hifashishijwe uburyo budasanzwe mu guhindura imiterere y’uturemangingo buzwi nka CCR5-delta 32, butuma umubiri ubasha guhangana na VIH.
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu (…)
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ivuga ko umupolisi umwe yishwe naho abarwayi bane ba Ebola bakaba baburiwe irengero nyuma yaho ku wa gatatu nijoro ikigo kivurirwamo Ebola cy’i Butembo kigabweho igitero.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki igitero kibaye icya kabiri kigabwe ahavurirwa Ebola - mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bw’igihugu - mu gihe cy’iminsi itatu n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.
Mu (…)
Kigali:Barasaba abagira ikibazo cyo kuruka mu modoka kwitwararika
20 January 2026, by Chadadi Habimana
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

























