Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

UMUGABO WO MU BUDAGE YAKATIWE GUFUNGWA BURUNDU KUBERA KUROGA ABO BAKORANA

Saturday 9 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Romeo

Umugabo wo mu Budage yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kuroga amafunguro ya saa sita y’abo bakorana, bigatuma umugabo umwe asigara ari intere mu buryo buhoraho ntacyo agishoboye gukora.

Uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko, wiswe gusa Klaus O, yatawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2018 nyuma yaho amashusho y’icyuma gifotora (camera) cyifashishwa mu gucunga umutekano amugaragaje ashyira ifu ku mugati wa sandwich w’uwo bakorana.

Ibizamini byagaragaje ko iyo fu ari ikinyabutabire cya acetate cyenda kutagira icyanga, gishobora kuteza ukwangirika gukomeye kw’ibice by’umubiri w’umuntu.
Isaka rindi ryakorewe iwe ryatahuye ibindi binyabutabire byo mu bwoko bwa mercury, lead na cadmium.

Abandi babiri muri bagenzi be bakorana bagize ikibazo gikomeye mu mpyiko.

Uregwa yakomeje guceceka mu gihe cyose cy’urubanza, bituma abashinjacyaha badashobora gutahura icyamuteye kuroga amafunguro ya bagenzi be.

Ikinyamakuru Süddeutsche Zeitung cyo mu Budage gitangaza ko amategeko atazamwemerera kugabanyirizwa igihano nyuma yaho umucamanza asanze ateje "ibyago bikomeye kuri rubanda".

Klaus O yafashwe nyuma yaho uwo bakorana muri kompanyi itunganya ibyuma yo mu mujyi wa Schloss Holte-Stukenbrock uherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubudage, aboneye ifu yera mu ifunguro rye rya saa sita mu mwaka wa 2018.

Amashusho y’icyuma gifotora cyifashishwa mu gucunga umutekano yagaragaje Klaus O ashyira ikintu mu biryo.

Polisi y’Ubudage ivuga ko ubu noneho iri gukora iperereza ku mpfu z’abakozi 21 bakoraga aho zabaye guhera mu mwaka wa 2000.

Ibiro ntaramakuru DPA by’Ubudage bitangaza ko umuhanga mu myitwarire n’imitekerereze ya muntu yabwiye urukiko ko Klaus O "agaragara nk’umushakashatsi wari urimo kugerageza kureba ingaruka ibintu [ibinyabutabire] bitandukanye bigira ku nkwavu".
Inkuru ya BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru