Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Abarangije mu buvuzi bagiye kujya batangira akazi nta bizamini by’urugaga

Thursday 16 January 2025
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko nta munyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda uzongera gusabwa gutangira akazi ari uko yatsinze ibizamini by’urugaga rw’abakora umwuga w’ubuvuzi mu Rwanda.

Ni icyemezo Minisitiri Dr Nsanzimana yatangarije mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena kuwa mbere, aho yavuze ko ubundi kitari gikwiye ku munyeshuri wize muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati "Ubundi umuntu ntiyagakwiye kuva muri kaminuza y’u Rwanda arangije ubuforomo cyangwa ububyaza adafite dipolome n’ibyangombwa byose kuko n’urwo rugaga rushobora kumukoresha ikizami kuri kaminuza. Icyo navyo twaragitangiye ku mashuri."

Minisitiri yasobanuye ko nka minisiteri y’ubuzima bifuza ko ibyo bizamini by’urugaga bijya ku mashuri yose yigish ubuvuzi yaba ya leta cyangwa ayigenga."

Ati: "Umunyeshuri ntave ku mashuri i Ruli ngo amare amezi 6 ategereje kuzajya kwitaba ikizamini ku rugaga rw’abaforomo kugira ngo abashe kujya gukoreshwa muri minisiteri y’ubuzima. Turashaka ko bijya bikorerwa byose ku mashuri, aho bishoboka akahava afite impamyabumenyi, afite n’icyemezo (licence) yo gukora nk’umuforomo aho kugira ngo agume atinda.

Icyo kizakemura abigira mu Rwanda ariko abigira hanze bo habayeho gushishoza kandi izo cases (ingero z’ibibazo) turazifite n’urutonde rurahari. Hari naho rwose wabonaga birimo n’ibyo wakita ko bigize icyaha kuko umuntu ugira gutya akaba yihaye indi titel (urwego) na dipolome akazizana ubwo aba akoresha inyandiko mpimbano."

Ni kenshi abasoza amasomo muri uru rwego rw’ubuvuzi bagiye bagaragaza ko imikorere y’urwego rubakira bavuye muri za kaminuza rufite byinshi bidasobanutse, bamwe bavuga ko ibizamini byarwo biba bikomeye mu buryo batamenyaga abandi ugasanga baribaza ku mafaranga yo gukora ikizamini aho umunyeshuri ayakura ataratangira imirimo ngo yiyubake, abandi ntibabure kwibaza icyo ibizamini bya kaminuza bizemo ndetse no kwimenyereza imyaka itandukanye bakoze yaba yaramaze ku muntu ushaka kuvura abanje guca mu kizami cy’urugaga kandi mu kwimenyereza yaritwaye neza akavura abantu nta mpungenge igihugu kigize.

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru