Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gatsibo: Barataka gukoresha amazi y’ibiziba

Friday 19 September 2025
    Yasomwe na

Mu karere ka Gatsibo abaturage barataka ibura ry’amazi mu murenge wa Rugarama mu kagari ka Matare umudugudu wa Bujumo. Aho bifashisha ikidendezi cy’amazi yaretse aho.

Abaturage twaganiriye batugaragarije ko bugarijwe no kuba umudugudu wabo udafite amazi ibibatera kwifashisha amazi aba yareze mu muhanda nk’uko babivuga.
Uwitwa Gratiene Maniriho yagize ati’’Dukoresha aya mazi areka aha ku rutare kuko mu busanzwe aho amazi twayavoma ni kure cyane’’.

Aba baturage bavuga ko biri kubagiraho ingaruka bityo bagasaba ubuyobozi kubafasha nabo bakabona amazi meza. Undi nawe yagize ati’’Amazi nyine atugiraho ingaruka gusa ntakundi twe icyo twifuza n’uko twahabwa amazi meza’’

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu bwana Sekanyange Jean Leonard amara aba baturage impungenge ko nabo baza kwegerezwa amazi meza vuba.
Yagize ati’’Hari imishinga dufite turi kubaka izatanga amazi ku baturage batuye mu murenge wa Rugarama kandi naho ni muri uyu murenge ubwo tuzabagezaho amazi nabo’’.

Muri gahunda igamije iterambere y’imyaka 5 NST2 Leta y’u Rwanda yiyemeje ko bitarenze 2030 buri mu tura Rwanda azaba agerwaho n’amazi meza ndetse n’umuriro. Mu karere ka Gatsibo gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza igeze kuri 76.3%.

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru