Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Igikomangomakazi cya Jordan, Sarah Zeid yasuye inkambi ya Gihembe ku nshuro ya kabiri

Thursday 15 November 2018
    Yasomwe na

Igikomangomakazi cya Jordan, Sarah Zeid yasuye inkambi ya Gihembe iherereye mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru,agirana nazo ibiganiro bitandukanye.

Igikomangomakazi Sarah Zeid yasuye iyi nkambi ya Gihembe icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 13,300 zaturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo ndetse zimaze imyaka 20 mu Rwanda agirana ibiganiro na bamwe mu bagore bayirimo aho bamugaragarije ibibazo bikomeye bafite.

Izi mpunzi zabwiye Sarah Zeid ko imbogamizi zifite zirimo ibibazo by’ubuzima ndetse imirire itameze neza,kutagira umuriro mu nkambi,inkwi zo gucana ndetse n’aho abana bakinira.

Igikomangomakazi Sarah Zeid yahuye n’abaganga, bo muri iyi nkambi ya Gihembe,abagore batwite ndetse n’ababyeyi bafite impinja.

Uhagarire UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall yavuze ko bafite imbogamizi ikomeye yo kubura amikoro,ariyo mpamvu izi mpunzi zibayeho mu buzima bubi.

Yagize ati “Impamvu nyamukuru ituma izi mpunzi zibaho nabi ni uko nta mikoro ahagije dufite yo kuzitaho.Ibibazo bikomeza kwiyongera kubera amikoro ari make.”

Igikomangoma Sarah cyari gisuye iyi nkambi ku nshuro ya kabiri cyashimiye u Rwanda kuba rukomeza kwita kuri izi mpunzi ndetse no gukorana neza na UNHCR mu gufasha impunzi zirenga ibihumbi 15 ziri mu Rwanda.

Yari inshuro ya 2 Sarah Zeid asuye inkambi ya Gihembe,kuko yigeze kuyisura mu mwaka wa 2016 gusa yababajwe ni uko imibereho y’izi mpunzi ikomeje kuba mibi ndetse nta cyahindutse nyuma yo kuzisura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru