Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Inkubi y’umuyanga n’umuhengeri byahitanye abarenga 80 mu buhinde na Bangladesh

Thursday 21 May 2020
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Abantu 82 bahishwe n’umwuzure warengeye amazu mu bice bimwe na bimwe by’uburasirazubu bw’igihugu cy’ubuhinde na Bangladesh bitewe n’umuhngeri munini uturuka mu Nyanja ubusanzwe ibi bihuga binibasiwe cyane n’icyorezo cya koronavirusi.

Inkuru yanditswe mu kinyamakuru FRANCE24 ivuga imfu zikomeje kwiyongera mu gihugu cy’ubuhinde na Bangladesh nyuma yo kurigita kubutaka byateye kurengerwa n’amazi yazanywe n’umuhengeri byateje kurengerwa kw’imiryango imwe n’imwe yari ituriye inkengero z’ibiyaga kuri uyu wa kane aho abagera kuri 82 bapfuye nkuko byatangajwe nabakurikiranye ibyangiritse.

France24 ivuga ko umubare munini w’abapfuye ari abahinde kuko hapfuye 72 nkuko byatangajwe na Mamata Banerjee, uhagarariye intara ya West Bengal yo mu buhinde.

Yagize ati " Sinigeze mbona icyago cyo kuri uru rwego”.

Izindi ngo nyinshi zitagezweho niki cyago, zikaba zasigaye zitagira umuriro w’amashanyarazi kubera inkubi y’umuyaga yakurikiyeho yatwaye amapiloni, ibikuta n’ibisenge by’amazu yari ifite umuvuduko wa kilometero 150 kwisaha.
Abaturage bo mu buhinde mu mujyi wa Kolkata bakaba babyukiye mu nzira zuzuye amazi, imodoka zarengewe n’amazi ndetse hakaba hari n’amashusho yagaragaye ikibuga cy’indege imihanda yacyo itagaragara na gato.

Uyu muyobozi w’intara y’ubuhinde akaba yavuze ko kuribo iki cyiza kiruta kure koronavirusi kuko batabasha gutambuka kubera icyondo, ibiti byose byarandutse ndetse n’imihanda ikaba yasibanganye kimwe nindi bihingwa byarengewe.
Naho ku ruhande rwa Bangladesh, Moyeen Uddin Khan uhagarariye ibijyanye n’amashyamba akaba yabwiye ibiro ntara makuru by’abafaransa AFP ko bataramenya neza agaciro k’ibyangiritse ariko bahangayikishijwe n’inyamaswa zo mu gasozi zishobora kuba zahitanywe nicyi kiza.

Izi nkubi z’umuyaga n’amazi azanwe n’umuhengeri wo mu Nyanja bikaba byarakunze kwibasira ingero za Bengal mu bicyacu by’imyaka yatambutse ndetse bikanahitana abatari bake ahanini ngo bikaba biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bituma izi leta z’ibi bihugu bikikije inyanja y’ubuhinde zigirwa inama yo kujya zihora ziteguye Ibiza nkibiki.

Source/(FRANCE 24 with AFP, REUTERS and AP)

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru