Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

MU MAFOTO: Mu gahinda kenshi, George Floyd agiye gushyingurwa i Houston

Tuesday 9 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

George Floyd wishwe n’umupolisi amushinze ivi ku ijosi, agiye gushyingurwa. Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi mu mujyi wa Houston.

Uyu munsi biteganyijwe ko aza gushyingurwa n’abagize umuryango we aho muri Houston. Imihango yo kumusezeraho yabaye kandi muri Minneapolisi na North Carolina aho yavukiye.

Joe Biden, umukandida w’ishyaka ry’abademokarate ku mwanya wa perezida, ejo yagiye guhura n’abo mu muryango wa Floyd i Houston ngo abihanganishe.

Hagati aho i Houston muri leta ya Texas aho Bwana Floyd yakuriye mbere yo kwimukira i Minneapolis, ejo basezeyeho umurambo we mu gihe cy’amasaha atandatu aho wari washyizwe mu rusengero rwitwa The Fountain of Praise church.

Mu mujyi wa Washington abantu benshi bafashe umwanya w’iminota umunani n’amasegonda 46, bawumara bibuka George Floyd mu kubisanisha n’igihe yamaze ashinzwe ivi ku ijosi.

Kuva George Floyd yakwicwa ashinzwe ivi ku ijosi, abirabura benshi bakomeje kwigaragambya mu bice bitandukanye by’isi basaba ubutabera ku mupolisi, Derek Chauvin na bagenzi be batatu.

Abigaragambya bakomeje kugaragaza ko igihe kigeze ngo ivanguramoko rikorerwa abirabura rigere ku musozo kuko ubuzima bwabo bufite agaciro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru