Ababyeyi babiri batuye mu karere ka Musanze bamaze amezi abiri mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bitabwaho n’abaganga, bashimye umuryango ukora ibikorwa by’urukundo witwa MHELPERGROUP ugizwe n’abanyeshuri biga muri Kaminiza ya Kigali (UK).
Mu kiganiro bagiranye na MAMAURWAGASABO bagaragaje amarangamutima nyuma yo guhabwa ubufasha bw’amafaranga yakusanyijwe n’abanyeshuri bagize uyu muryango.
Nyirahategekimana Angelique, utuye mu kagari ka Gakingo umurenge wa Shingiro yagize ati”Turabashimiye cyane umutima mwagize wo kuza kudufasha mu bushobozi Imana yabahaye, usibye gushima ntakindi cyo kuvuga, twari twarabuze amafaranga yo kudufasha kwishyura imiti nari nabyaye umwana utagejeje igihe ufite amezi arindwi abaganga baramfashije ubu ndi hafi gutaha murakoze.”
Irakoze Adelifine yagize ati”Nanjye nabyaye umwana utagejeje igihe maze hano amezi abiri murabizi ntabwo biba byoroshye n’ubuzima bugoye, ndabashimiye rero ko mwagize umutima w’urukundo wo kuza kudufasha Imana ibahe imigisha.”
Mugisha Claude umuyobozi w’uyu muryango wa MHELPERGROUP yavuze ko ubushobozi babonye uko bungana kose babukoresha ibikorwa by’urukundo byo gufasha abatishoboye.
Ati’Turi umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali ninjye waje ubahagariye bose, kuko mu bushobozi Imana iguha uba ugomba gukora ibikorwa byo gufasha, hari abatekereza ko hari ubufasha buba buke ariko njye si ko mbitekereza kuko, nzanye 5000, Undi akazana 2000, mugenzi wanjye akazana 1000 twagira icyo tumarira abandi nta muntu warikwiye kubaho atagize icyo amariye abandi.”
Mugisha yakomeje agira ati”Ndashimira ubuyobozi bwacu budahwema kudushishikariza nk’urubyiruko gufasha bagenzi bacu bababaye ni muri urwo rwego natwe twagize iki gitekerezo cyo kwishyirahamwe gahunda ari ugukora ibikorwa byo gufasha.”
Murekatete Christine ni umukozi mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ahagarariye ibikorwa bya Serivisi ya Sosiyale yavuze ko aba bantu babakira bafite amikoro make ndetse yashimiye uru rubyuruko rwagize uyu mutima wo gufasha.
Ati”Hari igihe twakira abarwayi baturuka kure bafite amikoro make iyo tugize Imana tukabona abagiraneza baza gufasha turishima cyane n’abandi bahawe ikaze kuko hano dufitemo abababaye benshi turabashimiye cyane, kuko amafaranga aba yaragiye abashyirana kubera kumara igihe kinini, ubufasha mwatanze burabunganira, turashimye uyu mutima w’urukundo mwagize.”
Uyu muryango bawushinze muri 2020 ugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 20 bose n’abanyeshuri.























