Mu karere ka Nyaruguru Umurenge Rusenge mu kagari Raranzige Umudugudu wa Gasave haracyagaragara imwe mu miryango ikirwara indwara ziterwa n’umwanda zirimo nk’imvunja.
Ni mukarere ka Nyaruguru umurenge wa Rusenge akagari ka Raranzige umudugudu wa Gasave aho twasanze imiryango itandukanye irimo ababyeyi, abana bose barwaye indwara zeterwa n’umwanda zirimo n’imvunja mu ijwi ry’aba babyeyi bahamya ko kutagira isuku no kuba mu buzima bubi ari intandaro yo kurwara imvunja.
Twahirwa Jean Claude ni umwe mu babyeyi baba bana barwaye imvunja ndetse nawe ubwe arazirwaye yatubwiye Mama Urwagasabo TV impamvu yabyo, ati "Turwara amavunja kubera ? ni isuku nkeya kandi urabona natwe ntabwo tuba twirirwa hano tuba twirirwa tugenda kubera ubuzima abayobozi baduha umuti pe ariko zikanga zikagaruka wagira ngo ni icyorezo"
Uwineza Fortune nawe arwaye imvunja nawe ni umubyeyi w’aba bana nabo barwaye imvunja avuga ko intandaro y’umuryango we yo kurwara imvunja ari uko barara hasi.
Nyamara ariko abaturanyi b’iyi miryango irwaye amavunja bahamya ko babayeho nabi ariko nanone itakabaye intandaro yo kurwara amavunja.
Umwe mu baturanyi babo nawe ahamya ko iyi miryango ibayeho nabi bityo bigatuma batiyitaho ariko nanone bitakabaye urwitwazo rwo kurwa indwara ziterwa n’umwanda. Ati” barakabya pe kuko ntibiyitaho yego barakennye ariko basi bajya bakaraba”.
Iyi miryango ibayeho muzima bubi dore ko ntanaho kurambika umusaya bagira kuko barara ku byatsi. Ariko bakavuga ko bafashijwe ubuzima bugahinduka ntakubuza iki kibazo cyaranduka burundu.
Bose hamwe bahuriza mu gusaba ko akarere ka Nyaruguru kabafasha ubuzima bugahinduka bati "Ubu turara hasi ku mifuka, turifuza ko badufasha natwe ubuzima bugahinduka tukabaho neza nk’abandi".
Ni ikibazo umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel avuga ko kitari giherutse ngo ariko aha cyongeye kugaragara bagiye kugikurikirana babashe kugihashya.
Ati “Hari igihe byigeze kugaragara turagikemura ariko hari aho cyongeye kuboneka turaza gufatanya kugihashya”.
Muri rusange uko bigaraga iyi miryango ibaye mu buzima bubi dore ko kurya ari ingorabahizi, abana ntibiga ndetse abakiri bato batarageza igihe cyo kujya ku ishuri birirwa baryamye kuko isazi usanga zibarya mu bisebe by’imvunja bategereje ko ababyeyi babo bagira icyo batahukana nijoro bityo bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru kugira icyo bubafasha ubuzima bugahinduka.
Moise Munyaneza
























