Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Perezida Buhari yihanije abarimu baka ruswa y’igitsina

Thursday 6 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yagaragaje ko ruswa y’igitsina yeze muri kaminuza hagati y’abarimu n’abanyeshuri baba bashaka amanota.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama yiga ku kurwanya ruswa mu nzego za Leta.

Yavuze ko abizi neza ko muri kaminuza zo muri iki gihugu harimo ruswa y’igitsina imaze gufata indi ntera kugeza n’aho abanyeshuri batangiye kuyihimba amazina atandukanye.

Ati “Hari ikibazo cya ruswa aho utanga amafaranga bakaguha amanota cyangwa ugatanga ruswa y’igitsina, iyo ni imyitwarire ihabanye n’amategeko agenga ibizamini.”

Perezida Buhari yakomeje avuga ko inzego bireba zikwiriye guhagurukira ikibazo cya ruswa y’igitsina ndetse ababigiramo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru