Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Inteko Ishinga Amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yatoye umwanzuro wo gutera icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilukamba, imusaba kwegura ku mirimo ye.
Ni umwanzuro uha amahirwe Perezida Felix Tshisekedi wo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya nyuma yo gushwana n’impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida.
Benshi mu badepite bitabiriye uwo muhango ni abo mu ihuriro rishya Union sacrée riherutse gushingwa na (…)
Perezida Paul Kagame yahamagariyeibihugu bya Afurika gukomeza gushyigikira ingamba z’iterambere zashyizweho n’Urwego rw’Ubufatanye mu iterambere rw’Umuryango wa Afurika Zunze Ubumwe (AUDA-NEPAD) kugira ngo uyu Mugabane uzabashe kugera ku ntego z’iterambere wiyemeje kuzaba waresheje mu mwaka wa 2063.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mutarama 2021, mu Nama y’uru Rwego yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yari igamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 NEPAD imaze ishinzwe, kuva mu (…)
Mu ijoro ryakeye, nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” ibonye intsinzi ku mukino wayihuje n’Ikipe y’Igihugu ya Togo, hari Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo Guma mu rugo, basohoka mu ngo zabo bajya kubyina mu mihanda.
Nyuma y’intsinzi ibintu byahinduye isura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma Mu Rugo, abenshi biganjemo urubyiruko bayoboka imihanda baririmba insinzi, (…)
Ntawashidikanya ko Abanyarwanda bose aho bari haba mu rwababyaye no ku isi hose baraye bamwenyura ku ntsinzi bongeye guhabwa n’Amavubi araye atsinze Togo 3-2 akazamura u Rwanda muri 1/4 mu marushanwa ya CHAN 2021 ari kubera muri Cameroun.
Ubutumwa bukomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye burerekana Abanyarwanda bari mu migi itandukanye, haba i Kigali, Rubavu n’ahandi, bari kuva mu ngo bakirara mu mihanda babyina intsinzi Amavubi ahesheje u Rwanda nyamara ku rundi ruhande (…)
Igitego cya Sugira Erneste winjiye asimbuye gitumye u Rwanda ruzamuka muri Kimwe cya kane rutsinze Togo 3-2.
Yendoutie Richard Nane ku munota wa 36 yatsinze igitego cya Togo kishyurwa na Niyonzima Olivier Seif ku munota wa 45.
Yendoutie Richard Nane wa Togo ku munota wa 58 yongeye kurunguruka izamu rya Kwizera biba 2-1. Bidatinze Jacques Tuyisenge n’umutwe widunda arishyura ku munota wa 61 biba 2-2.
Sugira Erneste udakunda gutenguha Amavubi n’Abanyarwanda yunyuguje ba myugariro ba (…)
Byari amarira n’abahinda igihe Abavandimwe, inshuti n’abazi neza Prof. Thomas Kigabo Rusuhuzwa bamusezeyeho bwa nyuma bongera kugaruka ku butwari, umurava, kwitangira abandi n’urukundo yakundaga igihugu cye byaranze ubuzima bwe kuva mu mabyiruka kugeza mu minsi ye ya nyuma.
Wari umunsi w’agahinda kahuriranye n’akandi dore ko mu ijoro ryo ku wa Mbere aribwo hamenyekanye indi nkuru y’incamugongo y’uko Murumuna wa Dr Kigabo nawe yitabye Imana aguye muri Australie.
Umuhango wo gusezera no (…)
MUTUNGIREHE Samuel
Mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwinjira mu matora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze, amaze iminsi yimurwakubera ubukana icyorezo cya Coronavirusi kigezeho mu gihugu, kuri uyu wa kabiri, 26 Mutarama 2021, Sena yemeje itegeko ryemerera abayobozi bazo barangije manda gukomezakuyoborakugeza ubwo inzitizi ntarengwa z’amatora zizaba zarangiye.
Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019.ol ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora, bityo abayobozi (…)
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) u Rwanda ruherereyemo bamenyeshejwe mu nyandiko ko hari Inama yabo iteganyijwe tariki 27, Gashyantare, 2021.
Iyi nama izabimburirwa n’izaba tariki 25, Gashyantare, 2021 izahuza ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, biga ku ngingo yerekeye itorwa ry’Umunyamabanga mukuru uzasimbura Mfumukeko urimo gusoza manda ye.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC Bwana Liberat Mfumukeko yagize ati: “ Nshingiye ku biganiro nagiranye n’Abagize (…)
Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwanzuye ko urubanza ruregwamo Paul Rsesabagina wari Perezida w’Impuzashyaka MRCD hamwe na Nsabimana Callixte wiyise "Sankara" ndetse na Capt Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba za FLN hamwe na bagenzi babo 17 rwimurirwa mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga ruherere mu mujyi wa Kigali.
Inteko iburanisha urubanza uru (…)
Umuvandimwe wa Prof. Thomas Kibago uherutse kwitaba Imana azize icyorezo cya Coronavirus nawe yaguye muri Australie aho yabanaga n’umuryango we.
Amakuru y’urupfu rw’uyu muvandimwe wa Dr Kigabo witwa Gicondo Sophany yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021. Yazize uburwayi.
Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko, yari amaze umwaka umwe muri Australie aho yari yaragiye gutura we n’umugore we n’abana.
Abo mu muryango we babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















