Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo Perezida Kagame yayoboye umuhango wo kurahiza Umudepite usimbura uheruka kwegura ku mpamvu bwite, yarahiranye n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga n’urw’Ubujurire baherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku Butaka.
Abarahiye ni Hitiyaremye Alphonse, na Rukundakuvuga Francois Regis bagizwe Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, na Mme Tugireyezu Venantie wahoze ari Minisitiri muri Perezidansi, yarahiriye kuba Umucamanza w’Urukiko (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo
Urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwashyigikiye icyemezo cy’urukiko rw’itegekonshinga cyo gukuraho ikigero cy’imyaka 75 y’amavuko nk’imyaka ntarengwa umuntu aba atacyemerewe kwiyamamariza kuba perezida.
Bivuze ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ufite imyaka 74 y’amavuko, ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021.
Ku munsi w’ejo ku wa kane, abacamanza bane batoye bashyigikira umwanzuro wari wafashwe n’urukiko rw’itegekonshinga (…)
Niyonsaba Placidie utuye Rwamagana ,arangisha ibyangombwa
byatakaye harimo Indangamuntu numero 1197170042671076 na permi yo
gutwara ibinyabiziga iriho categorie B byabuze kuri 22/3/2019
ibyo byangombwa byabuze byarimo n’izindi mpapuro harimo n’ikarita yo
kwivuza ya RAMA.
Uwazabibona yazahamagara kuri nimero zikurikira 0788461181,na
0781718081na 0788562614 cyangwa kuri numero 0784308045 .Uwabibona
kandi yabishyikiriza Bureau ya company itwara abagenzi ya STELLA
Express ari ku ma (…)
ACTIONAID YIBUTSE ABAKOZI BAHOZE BAKORERA AIDE ET ACTION BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI [AMAFOTO]
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo Kuri uyu wa gatanu ku kicaro cy’umuryango utegamiye kuri Leta actionaid, habereye umuhango wo kwibuka abakozi bakoreraga uyu muryango igihe witwaga AIDE ET ACTION bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Kimwe n’ahandi hantu hatandukanye mu mpande zose z’igihugu mu gihe turi mu cyumweru cyo kwibuka, umuryango utegamiye kuri Leta ActionAid, nawo wifatanyije n’abanyarwanda wibuka abakozi bakoreraga uyu mushinga ubwo witwaga Aide et Action. (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo Ejo kuwa kane tariki 11 mata, abaturage bo mu buhinde batangiye igikorwa cy’amatora benshi babona ko asa nayo kwemeza uwari usanzwe ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu Narendra Modi.
Aya matora ari kubera muri iki gihugu akaba ariyo acaye agahigo ko kuba abazatora aribo benshi kwisi ugereranyije no mu bindi bihugu kuko abasaga miliyoni 900 bose bujuje imyaka yo gutora bakazatorera ahashyizwe ibiro by’amatora harenga miliyoni. Mu rwego rwo korohereza abatora (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo Amateka y’u Rwanda agaragaza ko mbere y’umwaduko w’abakoloni, icyitwaga Abahutu, Abatutsi n’abatwa byari ibyiciro by’abanyarwanda hagendewe ku butunzi, ku buryo umuntu yashobora kuva muri kimwe akimuka akajya mu kindi.
Nyamara uko iminsi yagiye ishira, Ababiligi mu 1932 babihinduye ubwoko ndetse batangira kubushyira mu byangombwa by’Abanyarwanda bitaga “ibuku” yaje kuvamo indangamuntu y’urupapuro nayo yariyanditsemo amoko, isimbuzwa inshya atarangwamo. (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo Umugabo w’ imyaka 37 wo mu murenge wa Gatore akagari ka Cyunuzi akurikiranyweho kwica umugore we Nyiransabimana Jeanine wari ufite imyaka 34 y’ amavuko witeguraga ngo age kwifatanya n’ abandi mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mugabo yahise atoroka ariko aza gufatwa. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata 2019. Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko wari umuryango ubanye neza ndetse nta makimbirane bari bawuzimo. Nyakwigendera (…)
By imfurayabo pierre Romeo
Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine, atangaza ko nyuma yo kuva ku butegetsi kwa Perezida wa Libya, Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi wari umaze imyaka 42 akiyobora na Omar Bashir wari umaze imyaka 30 ayobora Sudani, ari Museveni ugiye gukurikira.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Abanyagitugu bose bashobora kurindagiza abaturage igihe kinini ariko ntabwo bagira abaturage bose injiji igihe cyose”.
Aya magambo (…)
By imfurayabo Pierre Romeo Julian Assange, umwe mu bashinze urubuga rwo kuri interineti rwa Wikileaks, yatawe muri yombi avanywe muri ambasade ya Ecuador iri i London mu murwa mukuru w’Ubwongereza.
Bwana Assange w’imyaka 47 y’amavuko, yari amaze imyaka irindwi muri iyi ambasade aho yahungiye yanga ko yoherezwa iwabo muri Suède aho yashinjwaga ibirego byo gusambanya ku ngufu, ibirego ubu byavanyweho.
Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko Bwana Assange ubu ari mu maboko yayo, akazashyikirizwa (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, uwahoze ari Umuganga mu Bitaro bya CHUB washatse gusobanura “Revolution ya MRND” yifashishije imbwirwaruhame ya Habyarimana Juvenal mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Murenge wa Nyamirambo.
Ubwo umuhango wari urimbanije, uyu muganga w’imyaka 44 ngo yahagurutse yiha ijambo avuga ko itariki ya 7 Mata imushimisha.
Yakomeje atangira gusobanura ibya (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





![ACTIONAID YIBUTSE ABAKOZI BAHOZE BAKORERA AIDE ET ACTION BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI [AMAFOTO]](IMG/logo/arton665.jpg?1633463763)

















