Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyongeye gushimangira umuhate wacyo wo guca burundu indwara ziterwa n’inzoka zo mu nda (roundworms) na bilharziose ku rwego rw’igihugu bitarenze umwaka wa 2030, binyuze mu gukumira izi ndwara no kongerera abaturage ubumenyi. Ubu butumwa bwatanzwe mu bukangurambaga bwabaye ku itariki ya 28 Mutarama 2026 mu Murenge wa Mareba, Akarere ka Bugesera, bwari bugamije kwigisha abaturage batunzwe n’ubuhinzi bukorerwa mu bishanga.
Abaturage bigishijwe uburyo (…)
Umuyobozi w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, mu ijoro ryashize yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusohora ubutumwa bunenga Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, ayishinja kugira uruhare mu gucumbikira umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine).
Kyagulanyi yabaye uwa kabiri mu matora rusange yo ku wa 15 Mutarama, ayo matora akarangira Perezida (…)
Ni mu murenge wa Karama ahari gukorera umushinga wo kubaka urugomero rwa Muvumba multipurpose dome, Abaturage bafitemo ubutaka bahawe ingurane bavuga ko ibyabayaho ati akarengane gakomeye ngo kuko amafaranga bahawe ntahandi yagura ubutaka urugero ni uyu uvuga ko yahawe ibihumbi magana abiri gusa kubutaka yaguze arenga million y’amanyarwanda.
Ezeckerie Manirakiza yagize ati ‘’ni akarengane nonese ko amafaranga twaguze ubu butaka ntanakimwe cyakabiri twahawe cy’ayo twatanze twe tubona ari (…)
Hari abaturage batuye mu isanteri yahitwa ku Ishusho, mu Karere ka Rutsiro, bagaragaza ko batewe impungenge n’urukuta rwubatswe hejuru y’amazu batuyemo, rukaba rwaratangiye no gusenyuka none rukaba rukomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Uyu muhanda uri kubakwa ndetse ukaba waracishijwe mu Isanteri yahitwa ku Ishusho werekeza ku Kariba mu Kagari ka Bushaka mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.
Icyakora muri iyi Santeri yo ku Ishusho mu rwego rwo gutangira uyu umuhanda hubatswe (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza y’Igihugu y’Umutekano n’Ingabo (National Defence University – NDU). Ibi ni intambwe ikomeye mu mugambi w’igihe kirekire wo gushyiraho ishuri rikuru ryihariye rizajya ritanga amasomo y’ikirenga mu bya gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).
Iyo Kaminuza izaba ari ryo shuri rikuru rya gisirikare rya mbere mu Rwanda, ishingiye ku mirimo yatangiye gukorwa kuva mu 2024, (…)
Itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa ryatangaje ko abantu 11 bo mu muryango w’abahezanguni uzwi cyane mu bikorwa by’uburiganya bwo kuri murandasi bishwe, nyuma yo guhamywa ibyaha bikomeye byakorewe muri Myanmar, hafi y’umupaka w’amajyaruguru w’u Bushinwa.
Urukiko rwo mu ntara ya Zhejiang rwari rwarakatiye aba bantu igihano cy’urupfu muri Nzeri 2025, rubashinja ibyaha birimo kwica, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uburiganya bukomeye, ndetse no kuyobora imiyoboro y’imikino (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026 yashyizeho Jean Maurice Uwera nk’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije. Yasimbuye Alain Mukuralinda, witabye Imana muri Mata 2025 azize indwara yo guhagarara k’umutima.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, Jean Maurice Uwera wari uzwi cyane nk’umunyamakuru wa RBA, by’umwihariko mu kiganiro Waramutse Rwanda no mu makuru ya Televiziyo y’u Rwanda, yahawe inshingano zo kuyobora SK FM.
Uwera afite uburambe bw’imyaka irenga 14 mu mwuga (…)
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko andi mato y’intambara ya Amerika ari mu nzira ajya hafi ya Iran, anagaragaza icyizere ko Tehran ishobora kugera ku bwumvikane na Washington.
Trump yabitangaje mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yasabaga ko Amerika ihagarika ibyo yise iterabwoba rikorwa kuri Iran.
Mu byo yatangaje, Trump yavuze ko amato akomeye y’ingabo za Amerika ari mu rugendo ajya mu gace gaherereyemo Iran, kandi agaragaza icyizere (…)
Gahunda yiswe Ishuri ry’Umuyobozi, ni umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba, iyi gahunda ikaba yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 27 Mutarama 2026, mu Muremge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, aha hakaba hari abayobozi mu nzego zitandukanye harimo na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco.
Nkuko bitenganyijwe muri iyi gahunda Umuyobozi ku Ishuri, aha abayobozi mu nzego zitandukanye higanjemo abo mu nzego z’ibanze bazajya bagira umwanya wo gukora inama bakisuzuma mu (…)
Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyabihu barishimira umuyoboro w’amazi ugiye kubagezaho amazi meza.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo.rw bavuga ko bahuraga n’ingorane zijyanye n’indwara bitewe no gukora sha amazi mabi.
Nyirarukundo Assumpta yagize ati”Turishimira uyu muyoboro w’amazi leta yatwubakiye mubyukuri mbere twavomaga ibirohwa tukarwara ibicurane n’inzoka Ariko ubu tugiye kujya tunywa amazi meza.” Undi muturage witwa Emmanuel Sibomana (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.


















