Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

RBC yahinduye iminsi urwariye COVID-19 mu rugo amara mu kato

Monday 10 January 2022
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC, cyatangaje ko iminsi umurwayi wa COVID-19 yamaraga mu kato mu rugo igiye kujya iba 7 aho kuba 10 nk’uko byakorwaga.

Ubusanzwe amabwiriza yagenderwagaho yavugaga ko urwaye COVID-19 yishyira mu kato k’iminsi 10 yiyitaho, akurikiza inama yagiriwe na muganga bigatuma atanduza n’abandi.

Ubu amabwiriza mashya avuga ko urwaye covid-19 ariko yarakingiwe agomba kwishyira mu kato k’iminsi 7, no ukuvuga icyumweru kimwe, akazavamo ari uko apimwe agasanga yarakize, nta virusi ikigaragara mu mubiri we.

Iki kigo RBC na Minisiteri y’ubuzima muri rusange bakomeza gusaba abantu kwikingiza byuzuye ndetse bagafata n’urukingo rwo gushimangira kuko byagaragaye ko bigabanya ibyago byo kwandura cyangwa kurembywa na COVID-19 igihe cyangwa guhitanwa nayo igihe yaba igufashe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru