Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rwamagana: Abantu 52 barembeye ku bitaro kubera ikigage

Monday 10 January 2022
    Yasomwe na

Abaturage 52 bo mu Karere ka Rwamagana bamaze iminsi bari mu bitaro bazira kunywa ku kigage gihumanye, bakinywereye mu muryango wari washyingiye umukobwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, yemereye Muhazi yacu dukesha aya makuru ko ari impamo, avuga ko ariko bamwe batangiye gusezererwa mu bitaro.

Yagize ati: “Yego hari abaturage 52 banyweye ikigage kuwa Gatandatu kibagwa nabi bajyanwa kwa muganga, birakekwa ko amasaka yakoreshejwe yari arimo umuti usanzwe wifashishwa mu guhungira imyaka.”

Mukashyaka yavuze ko abo baturage nyuma yo kugezwa ku kigo nderabuzima cya Munyaga abandi bajyanywe kurwarira mu Bitaro bya Rwamagana, kuri ubu bakaba batangiye kubasezerera nyuma yo kumera neza.

Uyu muyobozi yirinze gutangaza umubare w’abamaze gusezererwa gusa avuga ko bose uko ari 52 batangiye gukira nta we ugifite ikibazo gikomeye cyo kuribwa mu nda.

Yasabye abaturage kujya bitondera ibyo banywa, bakajya babanza kureba ko byujuje ubuziranenge.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru