Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Turukiya yashinje NATO ubushotoranyi

Friday 9 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, yashinje ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi byibumbiye mu muryango w’Ubutabazi wa (NATO), kwendereza no gushotora Uburusiya.

Mu rugendo yagiriye i Belgrade muri Serbia tariki ya 7 Nzeri 2022, agiye guhura na Perezida wa Serbia, yavuze ko ibihugu by’Uburengerazuba, ubu nta kindi bihugiyemo usibye gushotora Uburusiya.

Yongeyeho ko mbere hose yabwiye bino bihugu ko ibihano by’ubukungu byafatiye Uburusiya bizabyirengera ubwabyo, byumwihariko ku kibazo cya Gaz ituruka mu Burusiya.

Yagize ati: ”Nta gisubizo muzakura muri ibi. Ntago mugomba gufata Uburusiya nk’igihugu cyoroheje. Uburusiya bufite Gaz yabwo ihagije kandi ngira ngo mwabonye uburyo ibiciro byayo byazamutse mu Burayi kuva mwabufatira ibihano, none ubu muri kwibaza uko bizagenda mu gihe cy’ubukonje cyegereje.”

Perezida Erdogan yakomeje aburira ibihugu by’Uburengerazuba ko nibishaka gutera Uburusiya byose hamwe icyarimwe, Uburusiya buzakoresha intwaro zabwo zose zishoboka, anongeraho ko buzifite ku bwinshi.

Turukiya ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Nato, ariko kitigeze gikurikiza cyangwa ngo cyubahirize ibihano by’ubukungu uno muryango wafatiye Uburusiya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru