Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uganda: Abasore babiri bicanye bapfa umunyeshuri

Wednesday 14 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa karindwi mu mashuri abanza yateranyije abasore babiri bararwana nyuma yo kubabwira ko abakunda birangira bicanye bose.

Byatangiye igihe umusore witwa Dickson Okiror, w’imyaka 28, yasangaga uwo mukobwa batashatse gutangaza amazina ye, arikumwe n’undi musore witwa Umar Anapa w’imyaka 29, bari gusangirira ahantu ku cyumweru gishize.

Dickson, yaketse ko uwo mukunzi we afitanye umubano udasanzwe na Anap, batangira guterana amagambo, buri umwe avuga ko ari umukunzi we.

Dickson aba yadukiriye Anapa bararwana amukubita ingumi nyinshi, amusiga yataye ubwenge mbere yuko abandi batabara.

Dickson, yamutaye aho ahita yigendera undi we ari kurwana n’ubuzima aho. Nyuma yaje gutabarwa ajyanwa mu bitara bya Ngora Fred, nubwo nubundi ntacyo byatanze, byarangiye ahasize ubuzima.

Urupfu rwa Anap, rwateje ikibazo cyane cyane kubo mu muryango we, maze bahitamo kujya guhiga uwo musore Dickson aho atuye. Bamusanze munzu ye mu mujyi wa Ngora baramukubita bamusiga nawe ari muri coma.

Nyuma nawe yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Ngora IV, gusa nawe yaje kwicwa n’ibikomere.

Umuvugizi wa polisi, Oscar Gregg Ageca, yemeje ibyabaye.

Yanavuze ko aba basore bapfuye bari inshuti banakorera ahantu hamwe aho bapakiraga imizigo mu modoka. Yanavuzeko uwo mukobwa w’abo basore bombi atari yujuje imyaka y’ubukure gusa ngo yahise atoroka, ariko iperereza rigikomeje nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Sheikh Mohammed Opolot, mu gihe yari arimo asenga ku munsi bashyinguraga Anap ku wa mbere yagiriye inama abagore n’abakobwa.

Ygize ati: “Mwabasore mwe mutabifata nk’imikino, niba uri mu rukundo ukomezanye n’umuntu umwe kandi mushyingirwe mu buryo mushaka.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru