Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Aka Malaria kagiye gushoboka

Friday 9 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Abashakasha bavumbuye urukingo rutanga icyizere kinshi cyo gukingira Malaria mu mubiri w’umuntu.

Ni ibyagaragajwe n’Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Iri tsinda rirateganya gukwirakwiza izi nkingo hirya no hino ku Isi nyuma y’uko bigaragaye ko zitanga umusaruro ku kigero cyo kurinda umubiri w’umuntu kiri kuri 80%.

Bivugwa ko uru rukingo ruhendutse kandi hari uburyo hashobora gutunganywa nyinshi mu gihe gito, ku buryo hashobora kuboneka nka dose miliyoni 100 ku mwaka.

Umuryango utegamiye kuri leta urwanya malariya “Malaria No More”, wavuze impfu z’abana bicwa na malaria zishobora kuba amateka mu gihe cya vuba.

Bifashe hafi imyaka 10 kugira ngo abashakashatsi bakore urukingo rwa malaria rushobora gutanga umusaruro.

Umwaka ushize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatanze uburenganzira kugira ngo urukingo rwakozwe na GSK rutangire gukoreshwa muri Afurika.

Igerageza ryakorewe ku bana 409 bo mu duce twa Nanoro muri Burkina Faso ryagaragaje ko urukingo rwa mbere rwa malaria iyo rukurikiwe n’urundi rushimangira mu gihe cy’umwaka, bitanga ubudahangarwa ku mubiri wa muntu ku kigero cya 80%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru