Kuwa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Rugerero, amarushanwa Rubavu Music Awards and Talent Detection yarageze ku cyiciro cya nyuma ku rwego rw’Akarere ka Rubavu, mu gutoranya abanyempano bazahembwa. Aya marushanwa afite intego yo gufasha urubyiruko guteza impano zabo imbere, bityo zibe zabafasha kugera ku musaruro, aho mu bayategura bazengurutse mu mirenge yose y’Akarere ka Rubavu, bashaka abanyempamo ngo bahatane muri aya marushanwa.
Umuyobozi w’Ikigo cya Vision Jeunesse (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuhanzi Chris Eazy yashimye Imana nyuma yo kwegukana ibihembo mu irushanwa rya Kiss Summer Awards bitegurwa na Kiss Fm nka Best New Artist hamwe n’igihembo cya Best Summer Song.
Igihembo cya ‘Best New Artist’ ninacyo cyatumye agirwa ‘Brand Ambassador’ wa sosiyete EngenEcodrive.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chriss Eazy yashimye Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege “kuko ni ikintu abahanzi benshi bahuriyeho.”
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuhanzi Fally Ipupa wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo cye ku wa gatandatu muri stade nini yo mu murwa mukuru Kinshasa, izwi nka Stade des Martyrs de la Pentecôte.
Iyi stade yari yakubise yuzuye birenze ubushobozi bwayo bwo kwakira abantu 80,000 - ndetse n’ibirongozi (corridors) byayo byari byuzuye, nkuko uwabibonye yabivuze.
Amakuru avuga ko ingano y’abantu yarenze cyane umubare w’abo (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 yariye akara abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza.
Uyu mukobwa wemerewe imodoka bikaba bigeze aya magingo atarayibona, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yageneye ubutumwa abakobwa abibutsa ko badakwiye kwiringira ibitangaza.
Yababwiye ko bagomba kwitondera ababashuka bitwaje amarushanwa y’ubwiza kuko benshi baba bagamije inyungu zabo bwite.
Yagize ati: “Bakundwa bakobwa, reka (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuhanzi Juno Kizigenza agiye gutaramira abatuye mu Mmujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni mu gitaramo cyo guhitamo umukobwa uzegukana ikamba ry’ubwiza rya “Miss Cleopatra 2022.”
Iki gitaramo biteganijwe ko kizaba ku wa 05 Ugushyingo 2022 muri Serena Hotel iri mu Mujyi wa Goma.
Abaturiye Imijyi ya Goma na Rubavu basabwe kwitabira ibi birori bigamije guhesha agaciro umukobwa.
Muri iki gitaramo Juno Kizigenza azahuriramo na Gaz Mawete (…)
Inteko ishingamategeko ya Uganda yasabye guhagarika by’igitaraganya igitaramo cy’iserukiramuco kizwi nka ’Nyege Nyege’ kitaraba.
Ni igitaramo gitegerejwe mu minsi mike iri imbere mu mujyi wa Jinja mu Burasirazuba bwa Kampala.
Umwe mu bagize Inteko, yavuze ko iryo serukiramuco ari urubuga rwo kubiba ubusambanyi.
Martin Magara, minisitiri w’ubukerarugendo we yabihakanye avuga ko iryo serukiramuco ari igikorwa giteza imbere ubukerarugendo.
Yavuze ko abakerarugendo barenga 8,000 bo mu (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umunyamuziki Itahiwacu Bruce uzwi cyane ku izina rya Bruce Melody, umaze iminsi ibiri afungiwe mu gihugu cy’u Burundi yavuzeko icyatumye afungwa kitamuturutseho.
Amakuru dukesha Bwiza yavuze ko uyu muhanzi yazize amafaranga miliyoni ebyiri yahawe mu mwaka wa 2018, ubwo yatumirwaga mu gitaramo ngo azajye kuririrmba yo. Gusa ibyo ntibyabashije gukunda kubera impamvu itaramuturutseho.
Yagize ati: “Nahawe miliyoni ebyiri zo kuzaririrmba i Burundi mu 2018, (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ibirori byahindutse ikinamico nyuma yuko abapolisi bambaye imyenda isanzwe bateye mu bukwe bwabereye mu ishuri rya tekinike rya Kakiika mu mujyi wa Mbarara mu mpera z’icyumweru, bata muri yombi umugeni kubera urubanza rw’inshinjabyaha rwasibwe.
Christine Natuhera yatawe muri yombi akekwaho kuba yaribye amafaranga aho yakoraga mbere.
Icyakora, Monitor dukesha iyi nkuru yemeje ko urubanza rwasibwe mbere kubera kubura ibimenyetso.
Edson Tumukunde, umukwe, (…)
Nkusi Thomas wamenyekanye mu Rwanda nka ’Yanga’ kubera gusobanura filime zo hanze mu kinyarwanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize uburwayi bivugwa ko yari amaranye iminsi.
Uyu mugabo ufatwa nk’imfura y’abasobanuzi ba Filime mu Rwanda, izo bita ’Agasobanuye’, yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye kwivuriza.
Ni inkuru y’inshamugongo yemejwe na murumuna we uzwi nka Junior, kuri ubu nawe wigaruriye imitima y’abakunda agasobanuye cyane cyane urubyiruko, aho yabwiye igihe ko (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Chris Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yavuze ko nyuma y’iminsi ari gutaramira mu gihugu cy’u Burundi yanyuzwe n’uko yakiriwe dore ko bwari ubwa mbere ataramira hanze y’u Rwanda.
Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo nka Inana, Amashu, Amashimwe na Fasta, yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki we i Burundi bitabiriye ibitaramo bye ku bwinshi.
Chris Eazy yakoreye ibitaramo bitatu mu Burundi, birimo icyabereye hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, (…)
Umubyeyi w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy], Cyabukombe Alphonsine yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye kuri iki Cyumweru, aguye muri Kenya aho yari amaze igihe kinini arwajwe na mukuru wa Meddy, nk’uko IGIHE yabitangaje ibikesha bamwe mu nshuti za hafi za Meddy.
Byanashimangiwe n’umunyamakuru Bayingana David uri mu nshuti za hafi za Meddy wanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Kubura umubyeyi [Mama] aba ari ibyago bikomeye. Komera cyane Meddy. (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.























