Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)
Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka. Uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.
U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu mwaka wa 1975.Icyo gihe hatangiye kumvikana ko umugore akwiye kongererwa ubushobozi mu ngeri zose bityo akanahabwa agaciro akwiye.uyu munsi ugiye kwizihizwa mu gihe u Rwanda n’isi byugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi.
Mu bihe byo hambere, wasangaga umugore (…)
Mutungirehe Samuel
Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko abagore nk’abayobozi, ababyeyi bakaba n’abantu b’ingenzi mu bintu bitandukanye kandi basabwa guomeza gukora cyane no mu bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirusi mu kurushaho guhangana no kuzahura ubuzima.
Yabitangaje kuri uyu wa mbere mu gihe Isi yose iri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya Gatanu yateguwe n’Umuryango Motsepe Foundation ukora mu birebana no guteza imbere (…)
Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo na Perezida y’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, bari mu Rwanda mu gukurikirana ibikorwa byo gutanga inkingo za COVID-19.
Madamu Louise Mushikiwabo, Michel na Chrysoula Zacharopoulou, uyu akaba Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Burayi ubusanzwe akaba n’umuganga, kuri iki Cyumweru bakurikiranye ibikorwa by’ikingira (…)
Mutungirehe Samuel
Abakora umwuga w’uburezi (abarimu) batangiye gukingirwa icyorezo cya coronavirusi, nk’abari mu kiciro gifite ibyago byo kwandura byihuse kurusha abandi.
Igikorwa nyamukuru cyo gukingira abarimu cyatangirijwe mu Mujyi wa Kigali, ahahuriye abakora mu burezi bo mu bigo bitandukanye byo muri Kigali byaba ibya Leta n’iby’abikorera n’abo muri Minisiteri y’uburezi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspar amaze gutangiza icyo gikorwa, (…)
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yabimburiye abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda wemera gukingirwa urukingo rwa COVID-19 ku mugaragaro.
Ni igikorwa yafunguriye ku mugaragaro ku bitaro bya Masaka by’akarere ka Kicukiro, hakingiriwe abaozi batandukanye b’ibitaro n’abaturage bari mu kiciro cy’abari gufata inkingo ku ikubitiro.
Minisitiri Ngamije nyuma yo gukingirwa yahumurije abaturage bagifite impungenge zo kwikingiza, ababwira ko urukingo rwa Covid-19 nta ngaruka (…)
Mutungirehe Samuel
Kuri uyu wa Gatanu mu rukiko Paul Rusesabagina yiyamye umutangabuhamya Niyomwungere ubushinjacyaha busabira kuza kubwira urukiko uko yamushyikirije ubutabera bw’u Rwanda.
Ni nyuma yuko yumvise ubushinjacyaha buvuze ko hari umutangahubamya witwa Niyomwungere bwasabye ko urukiko rubyemeye yarusobanurira uko Paul Rusesabagina yaje mu Rwanda.
Rusesabagina bikimwinjira mu matwi yahise yiyama uwo mutangabuhamya ubushinjacyaha bushaka kuzana kuko ngo ahamya neza ko ari we (…)
Nyuma yuko u Rwanda narwo ruhawe inkingo za Covid-19 muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yiswe COVAX, kuri uyu wa kane ibitaro byose mu gihugu birimo kugezwaho izo nkingo, zimwe zatwawe mu modoka zabegenewe izindi zitwatwa muri kajugujugu za gisirikare kugira ngo zigezwe kure mu ntara mu buryo bwihuse.
Ku wa gatatu ejo hashize nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo za mbere zanyujijwe muri Covax, igamije kugeza inkingo kuri bose. Ku ikubitiro u Rwanda ruhabwa inkingo 342.960 zirimo 102.960 za (…)
Mutungirehe Samuel
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 nibwo i Kigali mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro habereye igikorwa cyo gushyikiriza inkingo za COVID-19 abayobozi b’ibitaro by’intara n’iby’uturere no mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda, nyuma yuko zimaze umunsi umwe zihawe u Rwanda.
Nyumanyo gushyikirizwa inkingo za covid-19, abayobozi b’ibitaro basabwe guhita bakingira abantu bari mu byiciro byatehanyijwe barimo abakora mu nzego z’ubuvuzi, abaahinzwe (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, indege ya Qatar Airways yageze mu Rwanda, ije itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya COVID-19 u Rwanda rwagenewe muri gahunda ya COVAX.
Ni inkingo zisaga ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, ku mugoroba bikaba byitezwe ko haza izindi zisaga ibihumbi 102 zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech.
Biteganyijwe ko inkingo zakiriwe zizahabwa abantu 171,480 mu gihe bazaba bahawe inkingo inshuro ebyiri nk’uko biteganywa kugira ngo babe (…)
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, u Rwanda rurakira icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus, zizatangwa muri gahunda yo gukwirakwiza inkingo izwi nka Covax.
Inkingo u Rwanda rugiye kwakira ni izakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza za AstraZeneca nk’uko Igihe cyabitangaje. Uru rukingo ni narwo rwatanzwe muri iyi gahunda mu bindi bihugu bibiri bya Afurika, Ghana na Côte d’Ivoire, aho byombi byatangiye gukingira ku wa 1 Werurwe 2021, bikiyongeraho na Nigeria (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.



















