Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Inteko rusange ya Sena igiye gufata umwanzuro ku kibazo cy’ubwiyongere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana rimaze imyaka igera kuri ibiri ryiyongera.
Ni umwanzuro uri bufatwe nyuma y’uko tariki ya 16 Ugushyingo 2020 abasenateri bagize komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu bagaragaje ko mu birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu 2018 kugeza mu 2020, harimo 2167 (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwaye igicuri, Ikigo k’Igihugu cy’ubuzima RBC gikangurira abanyarwanda kurushaho kwihutira kugeza kwa muganga umuntu babonanye ibimenyetso by’indwara y’igicuri aho kujya mu bavuzi ba gakondo cyangwa mu masengesho bakeka ko ari izindi ndwara, bigatuma amahirwe yo gukira yiyongera.
Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2020, harebwa ibyakozwe (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye mu ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo 2020 yemeje ko Nirere Madeleine wigeze kuyobora Komosiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, aba Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase wari umaze imyaka isaga itatu kuri uyu mwanya.
Anastase Murekezi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe hagati ya Nyakanga 2014 na Kanama 2017, kuri ubu yari asanzwe ari Umuvunyi Mukuru kuva wa 30 Kanama 2017, asimbuye Aloysie Cyanzayire wari uwuriho kuva mu 2012 nawe (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Masengesho Claudine ni umugore wibana mu icumbi yatijwe mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Karenge, mu murenge wa Kibungo wo mu karere ka Ngoma, afite ikibazo gikomeye cy’umwana we wavukanye ubumuga bw’ingingo zose zidakora neza ariko bikarushaho kumubabaza iyo amureba akibuka ko yabuze ubushobozi bwo kumuvuza, bikiyongeraho no kumusiga mu nzu igihe agiye gushaka uwo akorera ngo abone icyo amugaburura.
Ikinyamakuru Mamaurwagasabo.rw cyasuye uyu mubyeyi w’imyaka 30 aho (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko muri iyi minsi biri kugaragara ko abantu bamwe batangiye kwirara, batubahiriza amabwiriza y’ingamba zo kwirinda 100% COVID-19 barimo abatambara agapfukamunwa, abarenga ku masaha y’ingendo abujijwe nyuma ya saa yine, abadahana intera n’abadakaraba intoki kenshi gashoboka aho bagiye kwinjira kandi abazakomeza kurenga ku mabwiriza bazakomeza guhanwa.
Yabitangaje mu kiganiro na Radiyo Rwanda kuri uyu wa (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Kamala Devi Harris, ni umukobwa wa Donald J. Harris, umwirabura w’umunya-Jamaica wari umwalimu muri kaminuza ya Stanford University wigishaga iby’ubukungu. Uyu mubyeyi wa Kamala Harris yaje muri Amerika mu 1961 aje gusoza amasomo ye muri Kaminuza ya California.
Mama umubyara ni umuhindekazi witwa Shyamala Gopalan, yari umushakashatsi ku ndwara ya Kanseri akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2009.
kugeza ubu ni Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri manda ya (…)
by scovia mutesi
Bamwe mu babyeyi n’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Musanze bavuga ko gukuramo inda n’ubwo byaba byemewe n’amategeko ariko uko byasa kose ari amahano, abandi basanga ari nko gutera icumu ingoma.
Ibi byavuzwe nyuma yaho amabwiriza akubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryatangajwe mu igazeti ya Leta ku wa 8 Mata 2019, ko gukuramo inda byemewe kuri bamwe, ari nawo munsi itegeko ryatangiye gukurikizwa. Iri teka rigaruka ku mpamvu eshanu zituma muganga akuriramo (…)
Umukandida w’aba-Démocrate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joseph Robinette Biden Jr. yatsindiye kuba Perezida wa Amerika amaze gutanga Perezida wa 45 w’Amerika Donald Jay Trump kugira amajwi 270 asabwa ngo umukandida yinjire mu Ngoro ya White House y’umukuru w’Amerika, akaba abaye Perezida wa 46 w’Amerika.
Biden yujuje amajwi asabwa kuri uyu wa gatandatu nyuma y’iminsi ine amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika aba, byemejwe ko ariwe watsinze Donald Trump bari bahanganye nyuma yo (…)
Ubwanditsi: Iyi ni inyandiko yanditswe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, ikubiyemo urugendo rw’imyaka 15 ishize Imbuto Foundation yimakaza guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa rwakuyeho inzitizi zose zatumaga umukobwa ahezwa mu burezi.
"Guharanira kuba indashyikirwa, kuba umuyobozi utanga urugero rwiza, kuba umufashamyumvire n’icyitegererezo cyiza, kuba mwiza mu buryo bwose, kumenya kwirenga”.
Ngibyo bimwe mu bisubizo uzahabwa nugira uwo ubaza iki ikibazo: ‘Kuba warahembwe (…)
by Scovia mutesi
Inkuru ya BBC Ilhan Omar, Umunyamerika ukomoka muri Somalia, yatorewe kuguma mu mwanya w’umudepite uhagarariye leta ya Minnesota, yatsinze ku majwi 64%.
Ilhan Omar yamenyekanye cyane kubera kunenga yeruye politiki za Perezida Trump ku bubanyi n’amahanga, ivanguramoko, n’abagore.
Amaze gutsinda, Madamu Omar w’imyaka 38, yabwiye BBC ko ibi bifite icyo bisobanuye ku rubyiruko rw’abakobwa n’abasore.
Yagize ati: "Ntekereza ko intsinzi yanjye ari umusaruro wo kuba (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















