Abacururiza mu isoko rihereye mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze baravuga ko babangamiwe no kunyagirwa ndetse n’izuba bitewe nuko ritubakiwe. Abaganiye na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko kuba iri soko ritubakiwe bibateza igihombo gikomeye.
Umwe muri aba bacuruzi witwa Munyengabe Jean D’amour yagize ati”tubagamiwe no kunyagirwa n’izuba bitewe nuko aha dukorera hatubakiye, utundi dusantere baratwubaka ariko hano turi mu bwigunge dukeneye ko mudukorera ubuvugizi tugakorera ahantu heza.” (…)
Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bajya muri Uganda banyuze ku mupaka wa Cyanika w’akarere ka Burera baravuga ko bakomeje guhohoterwa biturutse ku masaha make bahabwa yo kuba batakiri mu nzira bakisanga bakererewe kandi atari bo babigiramo uruhare.
Bavuga ko gutinda kugera ku mupaka wa Cyanika biterwa n’imodoka zabatinza mu nzira bagera kuri bariyeri (Cheking point) bagafungwa ndetse bakamburwa n’ibicuruzwa kandi ngo bafite ibyangombwa byuzuye.
Aba bacuruzi babitangarije (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko umusaruro ukomoka mu Bubukerarugendo ukomeje kwiyongera kubera mu mezi atandatu ashyize muri uyu mwaka wa 2023 ubukerarugendo bwinjije miliyoni $247, nukuvuga ko ari asaga miliyari 290 Frw.
Ni mu gihe u Rwanda, Inshuti z’u Rwanda abanyacyubahiro batandukanye bitegura kwifatanya n’u Rwanda mu kwita izina ku nshuro ya 19 abana 23 bavutse, umuhango uteganyijwe tariki ya 1 Nzeri 2023 aho bisanzwe ubera mu (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Uruganda Inyange industry ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro rwamuritse ku mugaragaro uburyo bushya bwo gutunganya amata hifashishijwe ikoranabuhanga ryo kuyateka ku kigero cyo hejuru agahita anakinjeshwa, uburyo bwiswe ULTRA HEAT TREATED ( UHT) bukaba bwongereye icyizere abanywa amata yarwo cyo gutuma amara igihe kigeza ku mezi 9 atarangirika agifite umwimerere wayo.
Ni ikoranabuhanga rya UHT ryamuritswe na Inyange industry ku bufatanye na Tetra (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ubwo hatangizwaga Imurikabikorwa ry’umunsi umwe "Open Day" ku bikorera mu karere ka Kicukiro, abafite ibikorwa bitandukanye muri ako karere basabwe kongera umurego mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Ni ubutumwa basabwe n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Mpabwanamaguru Merard, mu imurikabikorwa ryo kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ryateguwe n’abagize JADF ya Kicukiro aho bamenyekanishije ibyagezweho. (…)
Uurubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rwahawe amahugurwa y’uko bakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.
Ni amahugurwa yo gukoresha imashini zitandukanye mu buhinzi mu buryo bwo kwiteza imbere, bakava ku mirimo ivunanye idahemberwa nko guhura imyaka hakoreshejwe inkoni, kugosora hakoreshjwe inkoko n’ibindi.
Uyu mushinga uzafasha abahinzi kubona imashini zihinga, izisarura, izumisha ndetse n’izuhira bitewe n’imiterere y’akarere ka Kayonza gakunda kugira izuba ryinshi rituma rimwe na rimwe (…)
Rwiyemezamirimo akaba n’Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, SINA Gerard, nyuma yo kumenyekana mu bucuruzi bw’ibyo kunywa bitandukanye n’ibyo kurya binyuze mu kongerera agaciro umusaruro w’Ubuhinzi n’ubworozi yamaze guhabwa n’Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu ya Doctorat.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare, 2023 ukaba warabereye kuri Kiliziya ya st Gerard yubatswe na Dr. SINA Gerard ikaba iherereye mu Karere ka Rulindo.
Umuhango witabiriwe n’Abanyacyubahiro (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo bahabwaga impamyabumenyi zabo ku nshuro ya 11 abanyeshuri 62 barangije umwaka ushize wa 2022 mu mashami 11 basabwe kumenya Imana bakirinda ibigare bikomeje kurangaza urubyiruko ku mbugankoranyambaga (Social media) ahubwo bakimakaza indangagaciro nziza zikwiye umunyarwanda. Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023 mu ishuri rya Sonrise riherereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve aho abarangije mu mwaka ushyize bari baje (…)
Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto yasabye abaminisitiri mu kanama k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC kugerageza bagakuraho imbogamizi zikibangamiye urujya n’uruza rw’ubucuruzi mu muryango.
Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo yari asuwe n’abagize Akabama k’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga mu bihugu bya EAC, mu mirimo barimo i Nairobi muri Kenya.
Ni inama iyobowe na Chairman w’aka kanama, Ambassderi Nibigira Ezechiel.
Perezida Ruto yavuze ko umuryango wa EAC (…)
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko yatangiye kuvugurura Itegeko rigenga uburyo bw’isoresha, aho ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi icibwa uwamenyekanishije umusoro ku gihe ariko ntawishyure mu gihe cyagenwe, izagabanywa mo kabiri.
Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yatangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha. (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Urukiko rwo muri Argentine rwakatiye Visi Perezida Cristina Fernandez de Kirchner gufungwa imyaka itandatu mu rubanza rwa ruswa rwavuzwe cyane muri icyo gihugu.
Cristina w’imyaka 69, yahamwe n’icyaha cy’ubutegetsi bw’amanyanga mu gutanga amasezerano y’imirimo rusange ku nshuti. Gusa birashoboka ko atazakora igifungo yakatiwe. Cristina aracyafite ubudahangarwa runaka kubera imyanya afite muri leta ndetse byitezwe ko atanga ukujurira kuzamara igihe kirekire. (…)
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.
























