Mu rwego rwo gukomeza kunoza no kwihutisha serivisi z’ubuvuzi, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugerageza porogaramu (application) ikoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) izajya ifasha abaganga n’abaforomo gusuzuma abarwayi no gufata ibyemezo byihuse ku miti igomba gutangwa.
Iryo gerageza riri gukorwa binyuze mu mushinga wiswe Horizon 1000, uhuriyemo Guverinoma y’u Rwanda, Bill & Melinda Gates Foundation ndetse na OpenAI. U Rwanda ni rwo rwatoranyijwe nk’igihugu (…)
Uwanyirigira Justice utuye mu karere ka Kirehe, arasaba kurenganurwa ni nyuma yo kwivuza ku bitaro bya Kirehe, ariko ntavurwe neza, kuko yasezerewe atarakira kandi ntahabwe imiti yose nk’uko yayishyuye. Uyu muturage mu busanzwe atuye mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kirehe, avuga ko yahawe servise mbi n’ibitaro bya Kirehe ubwo yagiraga impanuka y’igare akaza aha ngo bamuvure, ariko ngo bakaba barahise bamusezerera kandi atarakira nk’uko abivuga.
Mu magambo ye yagize ati "nagize (…)
Mu gihe habura iminsi mike mu karere ka Musanze hakabera umuhango ngaruka mwaka wo kwita Izina abana b’Ingagi 40 ku nshuro ya 20, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice arasaba abaturage kurushaho kunoza isuku, ndetse bakazakira neza abagera ku bihumbi 10 bateganyijwe kuzitabira uyu muhango uzaba kuwa 5 Nzeli 2025. “Guverineri Mugabowagahunde yagize ati”Muri iki gihe twitegura umuhango wo kwita Izina abana b’Ingagi 40 turasaba buri wese kugira isuku aho atuye (…)
Hari bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Jenda na bigogwe y’Akarere ka Nyabihu bakirarana n’amatungo mu nzu. Abaganiriye na MAMAURWAGASABO TV bavuga ko kurarana n’amatungo mu nzu babiterwa n’ubujura bukabije bukunze kwibasira amatungo.
Umwe witwa Nzamukosha yagize ati”Kuraza itungo hanze uba urihaye abajura, ntabwo wafata intama yawe ngo uyiraze mu gikoni ahubwo uyiraza hafi y’uburiri ntakundi wabigenza.”
Undi muturage yagize ati”Ntabwo wafata itungo ryawe ngo ujye kuriraza mu (…)
Abaturage batuye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora, bavuga ko bafite amavomero ya baringa kuko n’ubundi kugeza ubu bayarebesha amaso gusa kuko amazi yayo aza iminota mike indi akaba yagiye ibintu bavuga ko bibangamiye.
Umukecuru twasanze mu murenge wa Ndora mu kagari ka Dahwe.
Yagize ati”amazi yarakamye ni imbonekarimwe ntakunda kuza, aza rimwe na rimwe nyine tuvoma hasi iyo duterera uyu musozi tukawuminuka inyuma, kandi ayo mazi yo mukabande ni mabi”.
Undi nawe yagize (…)
Kuva tariki ya 14 Kanama, imvura yaguye mu buryo budasanzwe imaze kwica abantu barenga 350, abandi amagana baburiwe irengero.
Uduce twibasiwe cyane harimo Swabi na Buner, aho inzu zasenyutse, ahandi haba isayo.
Imvura ikomeje kugwa, bigatuma ubutabazi butagera kubaturage, inzira zari zarafunguwe zongeye kwangirika bikomeye, ibinyabiziga bya gisirikare ntibishobora kugera mu baturage ’’Muri metero nke gusa, inzu yanjye yose yansenyukiye mu maso, nta kintu nakijije.” Sharif Khan, umwe (…)
Hari umuryango ugizwe n’abantu batatu utuye mu mudugudu wa Buheke mu kagari ka Basumba, mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu utabarizwa n’abaturanyi bitewe nuko urara mu nzu imeze nka nyakatsi. Abaganiriye na Mamaurwagasabo TV bavuze ko ubuyobozi bwirengagije uyu muturage ngo kubera bagiye baza kumufotora bakamubeshya ko bazamwubakira, ariko amaso agahera mu kirere. Ntawangwanabose Sarah yagize ati”Arara mu kiraro ubuyobozi bwagiye bumubeshya ko buzamwubakira ariko wapi, ahubwo (…)
Ukigera ku muryango w’isoko rya Karukogo, biroroshye cyane kubona ko hari ikibazo cy’umwanda na mbere yuko uryinjiramo, nkaho hanze yaryo usibye kuhasanga umwanda uteje inkenke, hiyongerajo n’abacururiza ibicuruzwa by’iganjeno ibiribwa hasi, ahantu ubwabo naho hatameze neza. Hafi yaho naho hari ikimoteri kirimo imyanda myinshi, hafi yahacurizwa ibyo bicuruzwa, nacyo ubwacyo bigaragara ko kiyongeraho mu kuhateza iki kibazo.
Ubwo umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, yahagera yasanze umwanda (…)
Ladslas Ngezenubwo atuye mudugudu wa Burambo, mu Kagari ka Kavoma mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu, uyu musaza avuga ko ubu ahorana ubwoba bw’uko inzu abamo ishobora kumugwaho, nyuma yaho iyi inzu aho yubatse ndetse no mu nkengero zayo habonetsemo amabuye y’agaciro hanyuma bakaza kuyacukura igasigara mu manegeka, ndetse ikanasenyuka mu buryo bukomeye. Uyu musaza asaba ubuyobozi kuba bwamutuza ahantu hadashyira ubuzima bwe mu kaga, akava aha hantu.
Yagize ati"Iyo imvura yaguye (…)
Abarerera mu ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe HVP GATAGARA, barasaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe gutinyuka nabo bakabajyana yo. Igikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho n’ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe HVP GATAGARA, mu ishami rya Gikondo, cyitabiriwe n’inzego bwite za leta, imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ndetse n’imiryango mpuzamahanga nterankunga, ababyeyi baharerera. Abaharerera barashima impinduka ku (…)
Quesies Mukarwigema w’imyaka 80 wo mu mudugudu wa Karambo, mu Kagari ka Shangi, ho mu Murenge wa Shangi, asaba ubufasha bwo kwivuza igufa mu itako kuko ryavunitse maze kwa muganga bakamuca asaga miliyoni eshatu. Kandi ntazo afite.
Umukecuru Quesies Mukarwigema umunyamakuru w’ibitangazamukuru bya Flash ubwo yamusuraga yamusanze yicaye ku bururi mu nzu, avuga ko kugirango ahave bisaba ko hari abantu bagomba kumuterura. Ati “Ni kubyutswa, ni guterurwa, ni tuma aho ndyamye, nta kintu (…)
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.
























