Mu rwego rwo gukomeza kunoza no kwihutisha serivisi z’ubuvuzi, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugerageza porogaramu (application) ikoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) izajya ifasha abaganga n’abaforomo gusuzuma abarwayi no gufata ibyemezo byihuse ku miti igomba gutangwa.
Iryo gerageza riri gukorwa binyuze mu mushinga wiswe Horizon 1000, uhuriyemo Guverinoma y’u Rwanda, Bill & Melinda Gates Foundation ndetse na OpenAI. U Rwanda ni rwo rwatoranyijwe nk’igihugu (…)
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Mugunga baravuga ko bakigorwa no kubona serivisi ibafasha kwirinda virusi itera Sida ijyanye no kubona udukingirizo mu mavuriro mato abegereye azwi nka (poste de sante).
Uru rurubyiruko rwabitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri santere ya Cyagara, asanga basaba ko inzego z’ubuzima zabafasha bakajya babona iyi serivisi yo kubona udukingirizo mu buryo bworoshye, cyane ko no mu maduka igiciro cyatwo kiri hejuru. (…)
Kanziga Denyse warokotse Jenoside yakorewe muri Mata 1994, arokokera mu karere ka Rusizi kuri ubu atuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza afite abana batatu n’undi umwe arera arashimira Inkotanyi zitanze zikabunamuraho icumu.
Mu kiganiro cy’ubuhamya yagiranye na Mamaurwagasabo, uyu mubyeyi w’imyaka 47 avuga ko yanyuze mu nzira y’umusaraba ndetse ubwo Interahanwe zashakaga kumwica zamuteye icumu ku kibero, nubu aracyafite igikomere. Avuga ko ashimira Imana aho imugejeje nyuma (…)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, basenyewe n’Umugezi wa Sebeya muri Gicurasi 2023, barasaba ubuyobozi bwabemereye kububakira, kwihutisha iyi gahunda bakava mu giharahiro.
Nibura ngo ubuyobozi bugenera imiryango Frw 35 000, ku yasenyewe n’uyu mugezi yo gukodesha mu gihe itarabona aho yikinze, ni mu gihe abadafite ushobozi bwo kwiyubakira bemerewe kubakirwa na leta y’u Rwanda.
Umwe muri bo wahuye n’iki kibazo witwa Maniraguha Jean de Dieu, utuye mu mudugu (…)
Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaraga ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida, Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ANSP+, wabasobanuriye uburyo bakoresha imiti izwi nka PEP na Prep birinda Virusi itera Sida.
Mu biganiro by’iminsi ibiri byahuje inzobere z’abaganga n’ibyiciro byihariye (key population), harimo abakora uburaya bazwi nk’Indangamirwa ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’Indatwa, beretswe uburyo Sida yangiza ubuzima bwa muntu ndetse (…)
Uburwayi bw’amaso burimo gufatwa nk’icyorezo bwatangiye kwiyongera mu Murwa Mukuru wa Kampala muri Uganda.
Abayobozi bakuru bavuze ko hari hashize iminsi abaturage bavuga ko hari uburwayi bw’amaso ari gufata abantu ariko burimo kwiyongera ku muvuduko uteye inkeke. Basabye abantu kurushaho kwitwararika no kwirinda.
Abayobozi muri Kampala bavuze ko ubwo burwayi bw’amaso burimo kugaragara cyane mu mashuri ariko no mu baturage bandi harimo abayarwaye.
Ibigo by’amashuri muri Kampala (…)
Bamwe mu baturage bagenderera akarere ka Gakenke n’abahatuye baribaza akamaro k’imisarane rusange izwi nka "Ecosan public", ikikijwe n’ibigunda ndetse ikaba idakoreshwa.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Gakenke ahubatswe iyi misarane iri mu nkengero z’umuhanda mpuzamahanga Gakenke-Kigali, aho basaba ko yakoreshwa icyo yubakiwe kandi ikitabwaho bakayigirira isuku.
Umwe muribo witwa Nyirahabimana Maria yagize ati:" Ubu bwiherero rusange (…)
Mu karere ka Nyagatare hari umuturage witwa Twagirimana Jean de Dieu, ufite ubumuga bwo kutabona urimo gusaba uwabishobora kumufasha kubona igishoro cyo gukora umwuga abashije kuko nta mibereho afite.
Ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Nyarupfubire, akagari ka Nyarupfubire mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare.
Avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye kubera kubura ubushobozi bw’ibyakenerwaga ngo akomeze yige arangize.
Yigiriye inama yo gushaka (…)
Bamwe mu banyarwanda bafite Virusi itera Sida n’izindi ndwara zitandura barasaba Leta y’u Rwanda ko yakongera ikabibuka, igashyiraho uburyo abivuza izo ndwara zikomatanyije bashyirirwaho umunsi umwe wo kujya gufata imiti badahojeje akarenge kwa muganga.
Aba barwayi baganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, ubwo yari abasanze i Kigali, aho basobanurirwaga uko bashobora kuzajya bigasha mu bihe biri imbere, leta nibyemera, bavuze ko ingendo bakora bajya gufata umuti w’imwe mu ndwara bafite (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero mu mirenge ya Matyazo na Ngororero baravuga ko bakigorwa no gukora urugendo rurerure bagiye gushaka serivisi z’ubuvuzi kubera ko nta mavuriro bafite hafi yabo.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu tugari tumwe na tumwe tugize iyi mirenge bakifuza ko nibura bahabwa poste de sante zo kubafasha kwivuriza hafi.
Munyabitaro Faustin, utuye mu mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Kaseke yagize ati: "Rwose turi mu bwigunge kuko (…)
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije bageze ku bihumbi 112 mu 2023 mu gihe kitageze ku myaka itatu.
Ni imibare yazamutse cyane mu gihe gito kuko mbere yuko Isi n’abanyarwanda muri rusange binjira mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 abari bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso bari ibihumbi 58.
Ni ikibazo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abagize inteko ishinga amategeko umutwe yombi ko nabonye cyarazamutse kubera (…)
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.
























