Abarerera mu ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe HVP GATAGARA, barasaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe gutinyuka nabo bakabajyana yo. Igikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho n’ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe HVP GATAGARA, mu ishami rya Gikondo, cyitabiriwe n’inzego bwite za leta, imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ndetse n’imiryango mpuzamahanga nterankunga, ababyeyi baharerera. Abaharerera barashima impinduka ku bana (...)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero mu mirenge ya Matyazo na Ngororero baravuga ko bakigorwa no gukora urugendo rurerure bagiye gushaka serivisi z’ubuvuzi kubera ko nta mavuriro bafite hafi yabo.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu tugari tumwe na tumwe tugize iyi mirenge bakifuza ko nibura bahabwa poste de sante zo kubafasha kwivuriza hafi.
Munyabitaro Faustin, utuye mu mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Kaseke yagize ati: "Rwose turi mu bwigunge kuko (...)
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije bageze ku bihumbi 112 mu 2023 mu gihe kitageze ku myaka itatu.
Ni imibare yazamutse cyane mu gihe gito kuko mbere yuko Isi n’abanyarwanda muri rusange binjira mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 abari bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso bari ibihumbi 58.
Ni ikibazo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abagize inteko ishinga amategeko umutwe yombi ko nabonye cyarazamutse kubera Igihe (...)

Hari indwara zimwe na zimwe Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS, cyangwa WHO) ufata nk’izitaritaweho mu kuzirwanya no kuzivura, u Rwanda rwo ruvuga ko nta ndwara rutitaho haba mu muzikangurira abaturage kuzirinda no kuzivura
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko Abanyarwanda 41% barwaye inzoka zo nda n’izindi ndwara zititaweho, gusa ngo abakuru ni bo bugarijwe cyane kuko abagera kuri 48% ari bo bazirwaye.
Mu ndwara 20 zititaweho uko bikwiye, 7 ni zo zikunze kugaragara mu Rwanda (...)
Bamwe mu baturage baherutse kurokoka no gusigwa iheruheru n’umugezi wa Sebeye mu karere ka Rubavu mu 2023 batangiye gusubira mu matongo bahozemo.
Ni abaturage bo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bavuga ko basubiye mu matongo mu nzu zabo zangijwe n’amazi kuko ubufasha bemerewe n’akarere babutegereje bakabubura.
Abatanguye gusubira mu matongo yabo bavuga ko amezi bakodesherejwe yarangiye bakabura ubwishyu. Basaba kuvanwa mu gihirahiro bakemererwa kubaka cyangwa bakabwirwa aho (...)

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Shingiro, mu karere ka Musanze by’umwihariko abo mu kagari ka Mudende baravuga ko bagikora urugendo rw’amasaha abiri bagiye ku kigo nderabuzima.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge aho bifuza ko byibuze bakubakirwa ivuriro ry’ibanze rizwi nka post de sante, rajya rifasha ababyeyi batwite kuko bamwe bisanga babyariye mu nzira.
Umwe muri aba baturage witwa Mukanoheli yagize ati: "Dukeneye ivuriro hafi (...)
Mu gihe u Rwanda rwahagurukiye kurwanya no guca burundu isambanywa ry’abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, hari ababyeyi bo mu karere ka Rusizi basa n’abatiza umurindi gusambanya abana, babashyingira n’ababononnye.
Urugero rubi kuri ibyo rugaragara mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi hakigaragara ikibazo cya bamwe mu babyeyi bamenya ko abana babo b’abakobwa basambanyijwe ntibajye kurega ababahohoteye ahubwo bagahita bajya kubabashyingira kandi batari buzuza imyaka y’ubukure. (...)

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe u Rwanda rurajwe ishinga no kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, mu cyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsinda (Abatinganyi) ubwandu bwa Sida bukomeje kuzamuka cyane kuko bugeze kuri 6% by’abanduye bose.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gitangaza ko abagabo ubwabo baryamana bahuje ibitsina barenga ibihumbi 18 nyamara ngo ninako ubwunda bushya bwa Sida bukomeje kuzamuka muri icyo cyiciro.
Ibi babitangarije mu Ntara (...)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Inyigo zakozwe zitadukanye mu bushakashatsi zerekana ko igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi kuyisohokamo vuba.
Igi ryaba ritogosheje cg ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura.
Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi (...)

Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abaturage bagera ku bihumbi 16 n’abanyeshuri ibihumbi 7 batuye mu murenge wa Kigarama na Nyamugari bahawe umuyoboro w’amazi ufite amavomero arindwi akoreshwa n’abaturage ndetse n’ibigo by’amashuri, hiyongereyeho n’abakorera ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania.
Ni umuyoboro ureshya na Km 22.6 wubwatswe na Ayateke Star Company ku bufatanye bw’akarere ka Kirehe n’Umushinga Water Aid Rwanda, utewe inkunga na Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda.
Umuhango wo gutaha ku ugaragaro (...)
Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Amadini n’imiryango bigize Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda, CPR, basabye abakora mu bitaro byabo n’ibigo nderabuzima kwirinda gufasha umuntu ushaka gukuramo inda ku bushake.
Bavuga ko nubwo abaganga bafite inshigano zo gutabara ubuzima, hatagomba gukorerwa ’icyaha’ cyo gukuramo inda.
Ni imyanzuro yavuye mu Nama yateraniyemo abavugizi b’amatorero n’imiryango ya gikirisitu ibarizwa muri CPR tariki ya 7-9 Gashyantare 2023 ihuriyemo abagera kuri 26.
Abaprotestanti (...)

Uganda: Ebola yishe umuntu wa Kabiri
3 March 2025








Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.