Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaraga ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida, Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ANSP+, wabasobanuriye uburyo bakoresha imiti izwi nka PEP na Prep birinda Virusi itera Sida.
Mu biganiro by’iminsi ibiri byahuje inzobere z’abaganga n’ibyiciro byihariye (key population), harimo abakora uburaya bazwi nk’Indangamirwa ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’Indatwa, beretswe uburyo Sida yangiza ubuzima bwa muntu ndetse bagiriwe inama yo kujya bakoresha imiti mu rwego rwo kwirinda kwandura no kwanduza iyi virusi.
PEP (post-Exposure prophylaxis ), ni umuti ufata nyuma yo guhura n’umuntu ukeka ko yanduye kugirango wirinde virusi itera sida nyuma, uyu muti ukoreshwa gusa mu gihe cyamasaha 72 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ukeka ko waba wanduye virusi itera sida.
PREP( Pre-Exposure prophylaxis)ni imiti ifatwa kugirango wirinde kwandura virusi itera SIDA, uyu muti ifite akamaro kanini mu kurinda virusi itera sida mugihe ifashwe nkuko byateganijwe, iyi PrEP igabanya ibyago byo kwandura virusi itera sida hafi 99% , umuntu ayifata mbere mu gihe atizeye uwo bagiye gukorana imibonabo mpuzabitsina.
Bamwe mu baganiye na Mamaurwagasabo bavuze ko batari bazi iyi miti bajyaga bayumva gusa ariko ngo muba bamenye n’uburyo ikoreshwa ngo bizabafasha kujya birinda.
Umwe muri bo tumuhaye izina rya Ange yagize ati" Mu byukuri ntabwo narinzi ko ibi binini bibaho najyaga mbyumva ariko ntazi ko bibaho ariko muganga kuba abidusobanuriye tugiye gufata ingamba zo kujya tuyikoresha, nkanjye nkora uburaya kandi hari igihe uhura n’umugabo udakunda gukorsha agakingirizo bityo mukaba mwakwanduzanya , nzajya nkoresha ibi binini kugira ngo nirinde virusi itera sida."
Undi mu bitariye ibi biganiro yagize ati:" Uyu mwuga dukora nk’indatwa tuba dufite ibyago byinshi byo kwandura, kuba rero dusobanuriwe uburyo twakoresha kugira ngo twirinde nibyiza , gusa ntabwo never again 100% ko iyi miti ikora ariko kubera muganga abidusobanuriye ngiyo kujya mbikoresha ndetse nzajya nshishikariza n’abakiriye banjye kujya bakoresha iyi miti ya PEP na Prep."
Umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko bategura ibi biganiro mi rwego rwo gukomeza guhugura ibi byiciro usanga bifite ibyago byinshi byo kwandura.
Yagize ati:"Ni igikorwa twarimo tuganira n’ibi byiciro byihariye ,aha rero mu byo twagarutseho nukungurana ibitekerezo kuri virusi itera sida, ndetse twareberaga hamwe impamvu ubwandu bushya bukomeje kugaragara kandi hari icyakozwe na Leta y’u Rwanda, dufite intumbero y’uko mu cyerekezo cya 2030 nta bwandu bushya buzaba bugaragara, turakomeza gusaba ibi byiciro byihariye kwirinda ubwandu bushya, ngira ngo beretswe ya miti yitwa PEP na Prep bashobora gukoresha bakirinda ,ndizera ko bizagira akamaro muri sosiyetenyarwanda."
Mu bindi basabye abakora uburaya ni ukwirinda gukomeza kubyara ngo kubera kenshi usanga benshi bagenda babyara abana benshi bakabazana ku Isi kandi nabo ntakuntu bameze ,basabwe kwitwararika bakareka n’ibiyobyabwenge bikomeza no kubashora mu ngeso mbi.
Bitewe n’ingamba zitandukanye Leta y’u Rwanda yafashe muri gahunda yo kurwanya virusi itera Sida, imfu ziterwa na Sida zagabanutse ku kigero cya 82% kuva mu mwaka wa 2010, ku buryo ubu yica abagera ku 3000 buri mwaka, nk’uko inzego z’ubuzima zibivuga.
Kugeza ubu Miliyoni zisaga 38.4 bari bafite virusi itera Sida hirya no hino ku Isi mu mpera z’umwaka wa 2021 nk’uko byatangajwe na OMS, mu gihe abasaga Miliyoni 40.1 bamaze kwicwa nayo ku Isi.
Nubwo hari ingamba zafashwe zo gukomeza guhangana nubwandubushya, Minisiteri y’ubuzima itangaza ko Virusi itera SIDA igikomeje kwiyongera ariko cyane mu rubyiruko ndetse ngo rukwiye gukomeza kwigishwa by’umwihariko kuko umubare munini w’ubwandu bushya ugaragara aho 3% by’abatuye u Rwanda bari hagati y’imyaka 15-19 bafite virusi itera SIDA, ndetse ngo igipimo cy’ubwandu bushya gihagaze kuri 0.08%, harimo urubyiruko rungana na 35%.
Abarenga 95% mu bamenye ko bafite ubwandu bafata imiti neza,mu gihe 90% muri bo, imiti irimo kubafasha kugabanya ubukana.
SIDA uracyahari kandi irica
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje






















