Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko byibuze abantu barindwi bishwe abandi benshi barakomereka mu gitero cya misile n’indege z’Uburusiya mu karere ka Kyiv. Mu nyandiko zaciye ku mbuga nkoranyambaga, Ihor Klymenko yavuze ko uduce dutuwe, ibitaro n’ibikorwa remezo bya siporo byibasiwe n’ibitero by’Abarusiya. Abagera kuri batandatu mu bapfuye bari mu nyubako ndende iri mu murwa mukuru, umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Vitaliy Klitschko, akomeza avuga ko abandi 22 bakomeretse muri uyu mujyi. Mu (...)
Umugore umwe rukumbi yatangaje ko azahangana na Perezida Samia Suluhu mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.
Uwo ni Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania rya ACT Wazalendo, Dorothy Semu, usanzwe azwiho kutarya indimi mu kubaza inshingano guverinoma ya Tanzania no kuyereka ibitagenda neza.
Dorothy Semu yatangaje ko Abanya-Tanzania bamaze guhaga akababaro baterwa n’ishyaka riyoboye rya Chama cha Mapinduzi (CCM).
Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru (...)
Inkongi y’umuriro imaze iminsi yibasira Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika imaze kugwamo abantu 24.
Abayobozi mu nzego za Leta ya Los Angeles nibo bamaze kwemeza ko abantu bamaze guhitanwa n’iyi nkongi bagera kuri 24.
Guverineri wa California, Gavin Newsom yatangaje ko atekereza ko iyi nkongo izarushaho kuba kimwe mu biza kamere bibi mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu biciro bijya bigendera ku kuzimya inkongi.
Kujyanye n’ikigero cy’ibirimo guhitanwa n’iyi (...)

Uwahose ari Visi Perezida wa Kenya, Geoffrey Rigathi Gachagua, yaburiye Perezida uriho, William Samoe Ruto ko igisubizo cy’ikibazo afitanye n’urubyiruko adateze kukibonera mu kubarundira mu munyururu, ahubwo akwiye kugishakira mu guhanga imirimo.
Uyu munyapolitiki utavuga rumwe na Perezida Ruto, kuva yakeguzwa n’inteko ishinga amategeko ya Kenya kubera ibirego bya ruswa, mu Kwakira 2014 yahise atangira kwijundika Perezida Ruto.
Mu gitondo cyo ku cyumweru yariki ya 12 Mutarama 2025, ubwo yari (...)
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRCongo) yateguje ibitangazamakuru bikorera ku butaka bwayo ko ibitangaza amakuru y’intsinzi ya M23, yise y’iterabwoba, bishobora kuzahagarikwa.
Ni umuburo watanzwe na Perezida w’urwego rwa Leta ya RDC rushinzwe kugenzura imikorere y’itangazamakuru (CSAC), Christian Bosembe, kuri uyu wa 7 Mutarama 2025, mu mabaruwa yandikiye umuyobozi wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), France 24 na TV5 Monde.
Bosembe yasobanuriye aba bayobozi ko (...)

Umunyapolitike usanzwe ari n’umuhanzi muri Uganda akaba utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveno, Bobi Wine, yasubije Umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu Gen. Kainerugaba ko ntabwoba atewe nawe, nyuma yo kuvuga ko ashaka umutwe we.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Gen.Muhoozi, yavuze ko kuba Bobi Wine ari muri politike ari we na papa we (Perezida Museveni) bamuhaye amafaranga kugira ngo arwanye umunyapolitike wari ukomeye mu minsi yashize Dr. Kizza Besigye, wahoze ari umuganga wihariye wa (...)
Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yemeje ko niba ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba kidakemuwe mu rwego rwa diplomasi, kizakorwa mu buryo bwa gisirikare.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Mutarama 2024, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu Ntara ya Kasai, imwe mu ntara 25 zigize iki gihugu gikubye u Rwanda inshuro 89.
Minisitiri Muyaya asanga kubwe u Rwanda rwaratinye gushyira umukono ku (...)

Umunyapolitiki Moise Katumbi Chapwe n’undi Martin Fayulu bihuje ngo bahirike Perezida Felix Tshisekedi Chilombo ku butegetsi ariho muri manda ya kabiri aherutse kubatsindamo.
Byatangajwe na Prince Epenge akaba umwe mu banyapolitiki ukorana hafi na Martin Fayulu.
Yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 07, Ukuboza, 2024 nibwo abo banyapolitiki bahuriye ahitwa Genval mu Bubiligi baganira kuri iyo ntego.
Epenge yakoze amashusho ayashyira kuri X na Facebook, ayashyiramo iby’ingenzi bikubiye mu (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buranyomaza amakuru yatangajwe ko buri kubuza ibicuruzwa by’Abakongomani kwinjira muri ku butaka bwa DRCONGO bivuye mu Rwanda, binyuze ku mupaka muto wa Petite Barierre, bukavuga ko bwanze amabwiriza yashyizweho n’abantu bamwe batabifitiye uburenganzira.
Ubuyobozi butangaje ibi mu gihe mu minsi ishize mu mujyi wa Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda humvikanye amajwi ya bamwe mu bacuruzi basanzwe bambutsa ibicuruzwa kuri za moto z’amapine atatu, zizwi nka Rifani, (...)

Inteko ishinga amategeko y’Ubufaransa yatoye ku bwiganze icyemezo gukuraho icyizere kuri Guverinoma y’Ubufaransa ihita iseswa.
Ni Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier, wegujwe nyuma y’amezi atatu gusa itangiye inshingano.
Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, ni bwo ku nshuro ya mbere mu myaka irenga mirongo itatu ishize, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, itoye icyemezo cyo kweguza Guverinoma.
Abadepite 331 muri 577 ni bo batoye bashyigikira icyemezo cyo kweguza (...)
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ndetse na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu ndetse n’umukuru wa Hamas.
Bombi bazishyiriweho kubera ibyaha by’intambara byibasiye abaturage bo muri Gaza.
Impapuro zita muri yombi aba bagabo batatu wasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo (...)

DRCongo: Umuyobozi wa Gereza ya Makala ari guhigishwa uruhindu
5 September 2024








Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.