Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)
Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko kuva amabwiriza mashya yatangira gushyira mu bikorwa, mu ijoro ryakeye, ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Ukuboza 2020, ishusho rusange yagaragaje ko hari utubari twafashwe dukora kandi tutemewe, abantu barajwe muri sitade barengeje amasaha y’ingendo n’ibindi bibusanye n’amabwiriza mashya yashyizweho azamara ibyumweru bitatu.
Yagize ati “Iri joro ryakeye gusa mu gihugu hose twafashe utubari 85 turimo abantu bakabakaba 300, ibi byose ni ukurenga ku mabwiriza. (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anasatse yatangaje ko kuba hari abaturage bari kubona abayobozi mu nzego z’ibanze bagahindagana batinya ko bahanwa bagacibwa amande kubera gutinya ko hari uwahanirwa kutubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 bidateye ikibazo, asobanura ko kuzamura ibihano ari uburyo bwo kwirinda COVID-19 atari uburyo bwo kubashakamo amafaranga y’amande ku warenze ku mabwiriza.
Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Mu gihe abaturage bamwe na bamwe bibazaga niba ibiciro by’imodoka bitagiye kongera kuzamurwa mu rwego rwo gufasha abatanga serivisi zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, Ikigo Ngenguzamikorere RURA cyatangaje ko nta gahunda ihari yo kuzamura ibiciro ahubwo abafite imodoka zitwara abagenzi bagiye guhabwa ingoboka bemerewe na Leta nyuma yo kuvugurura ibiciro biheruka.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020, Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu Rwego (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Abasheshakanguhe bagize Umuryango Nyarwanda w’Abari mu za Bukuru bafata Ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pension) ARR, batangaje ko mu bunararibonye bwabo bagiye gutanga umusanzu wabo ku gihugu mu gufatanya n’abandi banyarwanda gukemura ibibazo birimo iby’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bikabicira ejo hazaza habo heza kandi ari bo babyeyi b’igihugu.
Babitangaje mu kiganiro bagiranye na mamaurwagasabo.rw, bagaragaza uruhare rwabo mu gukora ibikorwa by’iterambere (…)
Ku wa Mbere, tariki ya 14 Ukuboza 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ugushyingo 2020.
2. Ishingiye ku buryo imibare y’ubwandu bwa COVID-19 ikomeje kwiyongera, Inama y’Abaminisitiri yafashe ikemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’lgihugu, harimo n’Inama y’lgihugu y’Umushyikirano. Muri (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Nyuma yo gutangaza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, ingamba ya 6 ni imwe mu ngamba zigomba kubahirizwa mu gihugu hose , ivuga ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara, kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID- 19.
Ibicoro by’ingendo mu modoka rusange zitwara abagenzi byaherukaga gusubirwamo n’ikigo ngenzuramikorere RURA nyuma (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeze kurindwa kwandura icyorezo cya COVID-19 hakenewe ingamba nshya, zituma ubwandu butiyongera mu gihe abantu baba bahugiye ku kwishimira kwizihiza iminsi mikuru.
Yabitangaje mu kiganiro cyatambutse ku bitangazamakuru bya RBA n’izindi radio mu gihugu, ikiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya (…)
UMUGIRANEZA Alice
Abanyamakuru b’igitsina gore n’abiga uwo mwuga muri kaminuza y’u Rwanda basabwe guhindura imyumvire ishingiye ku muco wo kumva ko ntacyo bashoboye, bagashirika ubwoba bagakora bakiteza imbere bityo n’iterambere ry’igihugu rikihuta.
Ibi babisabwe kuri uyu wa gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa yaberaga mu karere ka Musanze, tariki ya 11 Ukuboza 2020, ajyanye no guhanga udushya ndetse no kwihangira imirimo, yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ku bufatanye na (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Ubumwe ni imwe mu ndangagaciro remezo Abanyarwanda bubakiyeho, nk’uko bikunze kugarukwaho n’Umukuru w’igihugu mu kugaragaza ibintu bitatu abanyarwanda bahisemo bituma u Rwanda rugeze aho ruri mu kwihuta mu iterambere, ikaba kandi inkingi mwikorezi Leta y’Ubumwe yubakiyeho nyuma y’ivangura ryabayeho rikaganisha u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya mahame ashyirwa mu bikorwa mu nzego zose za Leta, zirimo n’uturere nk’urwego rushyira mu bikorwa gahunda za (…)
Minisiteri ya Siporo yahagaritse shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2020/2021 mu Rwanda kubera ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 byagaragaye ko atubahirizwa uko bikwiye.
Itangazo rihagarika iyi shampiyona kuva tariki ya 12/12/2020, yari imaze amezi makeitangiye, risohotse ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, rishyizweho umukono na Minisutiri wa Siporo Munyangaju Mimosa Aurore.
Kuva ikiciro cya mbere cya shampiyona y’uyu mwaka cyakongera gusubukurwa mu (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.


















