Abacururiza mu isoko rihereye mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze baravuga ko babangamiwe no kunyagirwa ndetse n’izuba bitewe nuko ritubakiwe. Abaganiye na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko kuba iri soko ritubakiwe bibateza igihombo gikomeye.
Umwe muri aba bacuruzi witwa Munyengabe Jean D’amour yagize ati”tubagamiwe no kunyagirwa n’izuba bitewe nuko aha dukorera hatubakiye, utundi dusantere baratwubaka ariko hano turi mu bwigunge dukeneye ko mudukorera ubuvugizi tugakorera ahantu heza.” (…)
Abakorera mu isoko rya Gahunga riherereye mu karere ka Burera baravuga ko babangamiwe no kunyagirwa kubera ko iri soko riva. Aba bacuruzi babibwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo TV ubwo yarageze muri iri soko. Ntakirutimana Enock yagize ati”Imvura itumereye nabi hariya mu mireko harava cyane nuko uje imvura imaze guhita ngo urebe uburyo amazi aba yisuka , ibicuruzwa byacu biranyagirwa mbese twarumiwe.” Undi mucuruzi witwa Evariste yagize ati”Nk’abacuruzu b’imyenda iyo yanyagiwe duhura (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ryongereye amasaha yo gukora ku maduka, resitora, n’ibindi bikorwa byo kwakira abantu mu gihe cy’Irushanwa mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI Road World Championships) rigiye kubera mu Rwanda hagati ya tariki 19 na 28 Nzeri 2025. Ibi bikubiye mu mabwiriza mashya yashyizweho azagenderwaho muri iki gihe cy’iminsi umunani gusa. Aya mabwiriza y’agateganyo ku bikorwa by’ubucuruzi n’ibyo kwakira abantu yashyizweho ku bufatanye n’inzego za (…)
Hari abaturage batuye mu karere ka Nyaruguru umurenge wa Mata akagari ka Gorwe, bavuga ko bahangayikishije nuko bacana agatadowa, ariko nyamara bamaze umwaka urenga babona amapoto arambitse hasi hirya no hino mu aka gace. Ni mu karere ka Nyaruguru aho twasanze abaturage bavuga ko bahangayikishijwe nuko bagicana agatadowa ngo ariko nyamara bamaze umwaka urenga muri aka gace babona hari amapoto arahambitswe yamezeho ubwatsi.
Umwe mu baturage twahasanze yagize ati”amafoto amaze igihe (…)
Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange y’akarere ka Musanze barataka igihombo bavuga ko batewe n’izuba ryabaye ryinshi none imyaka bahinze irimo ibirayi ikaba yarumye. Mu kiganiro bagiranye na MAMAURWAGASABO TV, bavuze ko bamwe bari baragiye bafata inguzanyo muri Banki yo kugura imbuto none ngo bahuye n’igihombo. Musanimana Emmanuel yagize “Izuba riduteje igihombo kubera ko iriya mvura yaguye mu kwezi kwa karindwi yaradushutse dutera ibirayi n’indi myaka none yumye rwose (…)
Ubwo mu karere ka Rwamagana haberaga isozwa ry’imurikagurisha ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba aho abikorera bo muri iyi ntara bavuga ko babonye umwanya mwiza. Abacuruzi baganiriye na Mama Urwagasabo TV bavuga ko babonye umwanya mwiza wo kwiga. Uwitwa Ndayisenga Anacret usanzwe akorera ibikorwa bye mu karere ka Kirehe yagarutse ku byo yungukiye muri iri murikabikorwa ry’abikorera bakorera muri iyi ntara.
Yagize ati ‘’Nge naturutse mu karere ka Kirehe ninaho nkorera ariko iri (…)
Amakuru aturuka mu kigo cya gasutamo avuga ko Ubushinwa ibyo bwohereza mu Burusiya bwagabanutseho 16.4% muri Kanama ugereranije n’uko byari bihagaze mu mwaka ushize. Iri gabanuka ryatangajwe na Reuters, ni ryo rikomeye ribayeho kuva muri Gashyantare, aho ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bingana na miliyari 6.34 z’amadolari muri Kanama, byagabanutseho 5.8% guhera muri Nyakanga. Birajya guhura aha ngaha, aho Uburusiya ibyo bwohereje mu Bushinwa bwaragabanutseho 17.8% mu mwaka ushize bikagera (…)
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu by’umwihariko mu murenge wa Cyanzarwe barasaba ko ahitwa ku Idagaza hashyirwa undi mupaka ubahuza na DRC. Aba baturage bagaragaza ko indi mipaka ibahuza n’Igihugu cya DRC nka Grande Barrière, ndetse n’undi uri i Kabuhanga, iri kure yabo, kandi bakabona bahawe uyu mupaka, byagabanya ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka buzwi nka magendu.
Maniraguha Vestine, utuye mu mudugudu wa Kanembwe, mu kagari ka Busigari mu murenge wa Cyanzarwe, ni (…)
Abacururiza mu isoko rya Musheri barinubira ko bagenzi babo basohoka muri iri soko bakajya gukorera aho badatanga imisoro.
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Musheri riherereye mu murenge wa Musheri mu karere Ka Nyagatare, barinubira ko hari bagenzi babo bakwepa imisoro bakajya hanze y’isoko ibituma batangira ibicuruzwa kuri macye.
Uwitwa Mutuyimana Chantal ni umwe mu baganiriye natwe aho yagarutse ku mbogamizi bahura nazo aho yagize ati "ubu bagenzi bacu basigaye badutwara (…)
Mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle (VJN), mu murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, hahembwe urubyiruko rwagaragaje imishinga yarushije indi. Abahembwe bose hamwe ni 21, nyuma yo kugera mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa, hari hafashwe abagera kuri 51, hanyuma hazagutoranywamo 23, nyuma hatoranywa abandi bagera kuri 21.
Musengimana Charlote, akora mu mushinga wo gukora muri salon, mu byo akora harimo ibikorwa byo gutunganya imisatsi ndetse n’inzara niwe wabaye uwa mbere muri aya (…)
Abajyanama b’ubuzima bakorera mu karere ka Kirehe bavuga ko bakusanyije amafaranga yo kubaka isoko rya kijyambere ariko ubu bakaba batazi iherezo ry’ayo mafaranga batanze. Abajyanama b’ubuzima bakorera mu karere ka Kirehe, baganiye n’umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, ni abakorera mu murenge wa Mushikiri.
Aba bajyanama b’ubuzima bavuga ko batswe amafaranga n’akarere ngo hubake isoko rigezweho muri aka karere ahazwi nka Nyakarambi, ariko ubu imyaka ibiri irashize batazi irengero (…)
Menya imisoro yazamuwe n’uko izatangira kubahirizwa mu gihugu
11 February 2025
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.























